Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Babuze uwabasanira amavomo akomeje gupfa urusorongo basubira kuvoma ibirohwa

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni ikibazo gisa nk’aho ari rusange mu kagari ka Kanyamitana gaherereye mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu gusa abakigaragarije TV/Radio1 ni abo mu mudugudu wa Kibuye bavuga ko bamwe muri bo hari ubwo basubira kuvoma amazi atemba bo bita ibirohwa nyuma y’aho ivomo bari basanganywe rimaze kwangirika, biturutse ku iyangirika ry’amatiyo azana amazi yaturitse amazi akaba yirirwa yimenekera hasi ntagere mu muvomero, nyamara ngo iri vomo riri mu mudugudu wa Kibuye ni rimwe muri make mazima yari asigaye muri aka gace dore ko n’andi yubakiwe rimwe naryo yagiye apfa urusorongo.

Ubuyobozi bw’akagari ka Kanyamitana buvuga ko impamvu yo kwangirika kw’amatiyo yagezaga amazi muri aka gace k’imisozi, ari uko mu iyubakwa ry’uwo muyoboro nta bigega byashyizweho, bigahurirana n’uko n’amatiyo yakoreshejwe ari mato bigatuma imbaraga z’amazi ziyaturitsa, MUKANGENEYE Charlotte uyobora aka kagari akavuga ko iki ari ikibazo bamaze gushyikiriza akarere ka Nyabihu ndetse kugeza ubu bakaba bagitegereje igisubizo cyiza kabasezeranyije kabizeza ko uwo muyoboro usazanwa bidatinze.

Aka kagari ka Kanyamitana kagizwe ahanini n’imisozi gatuwe n’abagera ku bihumbi bitatu magana ane na mirongo icyenda na babiri (3 492), bamwe muri bo bavuga ko kuba nta mihanda igera aho batuye ari kimwe mu bidindiza ibikorwa by’iterambere muri aka gace bikaba n’impamvu y’uko na bimwe mu bikorwaremezo byahageze byangirika nk’ibidafite gikurikirana

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!