Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Aho batuye haramanuka si ngombwa umuhanda-Gitifu w’akagari.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe abaturage b’akagari ka Kanyamitana, kamwe muri dutandatu (6) tugize umurenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu bavuga ko kugirango bave aho batuye bagere ku muhanda bibasaba urugendo rutari mu nsi y’isaha, babwiye TV/Radio1 ko kutagira umuhanda ugera aho batuye ari imbogamizi mu mibereho yabo kuko ubuhahirane ngo bubagora yewe no kubona izindi serivisi ntibiborehere aho nko kugeza umurwayi kwa muganga bibasaba kumuheka mu ngobyi, ibi nabyo ngo bikaba ikibazo gikomeye cyane cyane mu bihe by’imvura kubera inzira mbi n’ubunyereri.

Mu gihe abo baturage bifuza ko bakorerwa ubuvugizi ngo nabo bagezweho umuhanda, ubuyobozi bw’akagari ka Kanyamitana bwo butabibonamo ikibazo na gito bwumvikana nk’ubutiteguye kubibafashamo kuko ngo kuba muri aka kagari nta mihanda irimo igera aho abaturage batuye ntacyo bitwaye ngo cyane ko uvuye aho aba baturage batuye werekeza ahari ibikorwaremezo nk’ivuriro n’isoko hamanuka,nkuko byavuzwe na MUKANGENEYE Charlotte umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari washimangiye ko atiyumvisha aho uwo muhanda abaturage basaba waba ujya.

Ikibazo cy’imihanda si umwihariko muri uyu murenge wa Shyira gusa, ahubwo ni n’ikibazo rusange mu karere ka Nyabihu aho n’ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ari kimwe mu bibazo bikomeye bikugarije, mu mvugo idasobanura aho gahunda zo gutunganya imihanda muri aka karere igeze umuyobozi wako UWANZWENUWE Theoneste aherutse gutangariza TV/Radio1 ko iki kibazo cy’imihanda bakizi kandi kiri muri gahunda y’akarere.

N’ubwo ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze mu kagari ka Kanyamitana umurenge wa Shyira bwumvikana nk’ubudashyigikiye abaturage baho mu cyifuzo cyo gusaba umuhanda ugera aho batuye, abo baturage bo bifuza ko muri iyi gahunda akarere ka Nyabihu gafite yo gushyira imbaraga mu ikorwa ry’imihanda nabo batazibagirana kuko ngo kutagira umuhanda bikomeza kubaheza inyuma

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano