Ntawuyirushamaboko Célestin

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (13)

Imibereho y’abaturage

Gasabo: Ihene irakekwaho gufatwa n’amashitani.

Mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018 ,hagaragaye ihene bikekwa ko yafashwe n’amashitani aho yamenesheje ba nyir’urugo ku buryo hiyambajwe umukozi w’Imana ngo ayisengere ijye ku gasozi. Uretse kuba yararyanaga, iyi hene yanyuzagamo ikamoka nk’imbwa, abaturage benshi byabaye ngombwa ko bahurura ku buryo bahagaritse imirimo yabo bibaza uburyo ibyo bita amashitani biva muri iyo hene. Yaba umukecuru watanze iyo hene ayiha umwuzukuru we, (...)

Umutekano

Kamonyi: Uwitwa ko ari umupfumu arakekwaho gusambanya umwana.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira ifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari gushakisha umugabo bivugwa ko yari umupfumu akaba akekwaho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17. Hari abaturage bavuga ko impamvu uyu mugabo adafatwa ari uko umukuru w’umudugudu ngo amukingira ikibaba kuko ari umuvandimwe we bityo ngo akaba arimo kumuburira mbere iyo amenye ko bagiye kumushakira mu gace yihishemo. Umuvugizi wa Polisi (...)

Imibereho y’abaturage

RWANDA: Baribaza aho amabagiro y’ingurube abarizwa mu Rwanda.

Mu gihe abarya inyama z’ ingurube zimenyerewe ku izina ry’ «akabenzi» ngo bakomeje kugenda biyongera benshi bafite impungenge z’aho zibagirwa(soma kubaga) dore ko nta mabagiro y’ingurube akora azwi uretse arimo atunganywa. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cyita k’ubuhinzi n’ubworozi RAB, burahamagarira abashoramari kubyitabira kuko ubu ngo kikiri ikibazo. Nkuko ushinzwe igenzura ry’ibikomoka ku matungo muri RAB bwana Rukundo J. Claude abivuga ngo mu Rwanda hari amabagiro atatu gusa azwi (...)

Umutekano

GASABO : Umugabo yishe umugore we aburirwa irengero

Yanditswe na Celestin Ntawuyirushamaboko Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2017, ahitwa Nyabisindu mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo umugabo witwa Ndahimana J. Bosco w’imyaka 32 y’amavuko yishe umugore we Musabyimana Denyse wari ufite imyaka 23 bakaba bari banafitanye abana batatu nkuko bitangazwa n’abaturanyi b’uyu muryango. Aba baturage babwiye TV/Radio one ko mu kumwica yakoresheje amayeri yo kuvuza radio cyane kugira ngo ntihagire abamwumva baba abaturanyi ndetse (...)

Imibereho y’abaturage

Bugesera: Abakristu babangamiwe na Pasiteri ubasaba kubakira abakwe be.

Bamwe mu bakristu basengera mu itorero Nazareni riherereye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera ntibavuga rumwe na Pasteri uyobora itorero ryabo aho ngo abubakisha inzu z’abakwe be, akabaca ibya cumi ku mpano z’abana babo bafashwa n’umushinga wa Compassion Internationale utabikoze akamukuramo ngo kandi aba yanabaciye amafaranga kugira ngo abashyiremo.Uyu mu Pasiteri we arabihakana akavuga ko ari ugusebanya kw’abanyarwanda. Ku ruhande rwa Compassion Internationale ishami ry’u (...)

Politiki

Sena yasabye MINECOFIN ibisobanuro ku bahoze bakorera amakomini batahembwe

Ubwo abagize Sena y’ u Rwanda bahamagazaga Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver, ngo asoanure ibijyanye n’ibirarane by’abakoreye amakomini batarishyurwa, yavuze ko nibirenza ukwezi kwa 12 uyu mwaka ikibazo kitaracyemuka cyizafatwaho umwanzuro wa nyuma n’inama y’aba Minisitiri, kuko ngo byanze bikunze aba bo bagomba kwishyurwa amafaranga bakoreye. Iki kibazo cyongeye guhagurukirwa nyuma yaho abahoze bakorera ibyari amakomini bahagaritswe mu mavugurura yabaye mu nzego z’ibanze mu (...)

Imibereho y’abaturage

JABANA-GASABO : VUP yahagaze umuhanda udakozwe none amazi ari gusenyera abaturage.

Abaturage bo mu mudugudu w’Akinyana mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali baravuga ko ibikorwa bya VUP byahagaze umwaka ushize umuhanda utarangiye gukorwa nta n’imiyoboro y’amazi ishyizwe ku nkengero z’umuhanda iyi bita imiferegi none muri iki gihe cy’imvura amazi ari kubasenyera abasanze mu ngo zabo dore ko n’imihanda imaze kwangirika. Aba baturage baravuga ko ubu iyo imvura iguye n’ijoro bataryama kuko bagomba kurara bayobora aya mazi, aho bavuga ko iyo Imana ibafashije (...)

Imibereho y’abaturage

Nyarugenge: Umwanda uva muri Gereza ugiye kubyazwa umusaruro

Nyuma y’igihe kirekire abatuye hafi ya Gereza ya Nyarugenge iherereye mu murenge wa Mageragere binubira amazi y’umwanda n’umunuko bituruka muri iyo Gereza, ubu noneho bashyizwe igorora kuko kuri uyu wa kane ibigo REMA na RCS bytangije umushinga wo kubyaza umusaruro uyu mwanda ku buryo nta mazi azongera kujya mu baturage . Ibi bikozwe mu gihe aba baturage bagize ikibazo cy’amazi kuva kera ariko kuri iyi gereza ho ugasanga arahari, aho kugira ngo bo babone amazi meza ahubwo bakohererezwa (...)

Imibereho y’abaturage

Rwamagana: Ngo barimo gukubitwa bazira mitiweli.

Benshi mu baturage batuye mu kagari ka Gishore mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza baravuga ko bari gukubitwa bikomeye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari. Uyu muyobozi yavuze ko aba baturage babivuga ari abamusebya ko ntacyo yabivugaho, naho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakariro we yavuze ko atari ubwa mbere abaturage bavuga ko bakubitwa n’uyu muyobozi ndetse ko yakiriye ikirego cy’abagabo babiri ubu bikaba (...)

Umutekano

Kamonyi: Ngo yishe umwana we amushinja kunyara ku buriri.

Kuri Station ya Police ya Musambira mu karere ka Kamonyi hafungiye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’imyaka itatu amukubise aho yamuhoraga ko yanyaye ku buriri. Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira buvuga ko ibi biteye isoni ku babyeyi bihekura muri ubwo buryo bityo bukaba busaba abaturage kutareresha abana babo inkoni ahubwo bakubahiriza uburengenzira bw’umwana. Uyu mugabo witwa Nyandwi Musitafa yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo (...)

Send a message