Ubukungu

Ngororero: Urutoki rwibasiwe n’ Indwara ya Kirabiranya

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Callixte Ndagijimana

Urutoki ni kimwe mu bihingwa bitunze benshi bo mu karere ka Ngororero kamwe mu tugize Intara y’ Iburengerazuba, ariko muri iyi minsi abahinzi barwo bari kuvuga ko rwibasiwe n’ indwara ya Kirabiranya ifata amakoma yayo agahisha akamera nk’ ayamenweho amazi ashyuye.
Aba baturage bavuga ko kuba muri iyi minsi igihingwa cy’ urutoki kibasiwe na Kirabiranya biri kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’ inzara.
Ubuyobozi bw’ akarere ka Ngororero na bwo bwemeza ko iyi ndwara ya Kirabiranyi yibasiwe tumwe mu duce tw’ aka karere.
Ndayambaje Godefrey umuyobozi w’ aka karere avuga ko iyi ndwara nta muti wo kuyirwanya igira uretse kurimbura insina zose yagaragayemo kandi ngo bagerageza kubishishikariza abaturage.
Ubuyobozi bw’ akarere ka Ngororero kandi burasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku hagaragaye iyi ndwara ya Kirabiranya kugira ngo abafite mu nshingano zabo ubuhinzi bihutire kuyihashya.
Kugeza magingo aya ubuyobozi bw’ akarere ka Ngororero buremea ko iyi ndwara ya Kirabiranya iri kugaragara mu murenge wa Ngororero gusa na bwo ngo mu tugari twawo tumwe na tumwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!