Imibereho y’abaturage

Ngororero: Bugarijwe n’inzara basigiwe n’ibiza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage batari bake batuye mu karere ka Ngororero baravuga ko inzara bari biteze nyuma y’ Ibiza biherutse kwibasira cyane aka karere, bari kuyibona ubu.

Muri Gicurasi 2018, ni bwo bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero kamwe mu twari turi gushegeshwa n’ ibiza muri iki gihe babwiraga TV na Radio One ko byagombaga kuzabateza inzara mu minsi iri imbere bitewe n’ uko byari biri kubangiriza ku bwinshi imyaka yari iri mu mirima.

Nyuma y’ igihe kitarenze amezi abiri ibi biza bihagaze, ibi bitangazamakuru byongeye gusura abaturage b’ akarere ka Ngororero maze babibwira ko inzara bari biteze ibamereye nabi.
Benshi mu mu batuye akarere ka Ngororero muri iyi minsi bemeza ko batunzwe no guhaha, ibyo ngo batari bamenyereye.

Abandi na bo bavuga ko udutoki (ibitoki) ari byo bibatunze nubwo ngo na byo bitorohewe n’ ibi biza.

Imvura yaguye mu itumba ry’ uyu mwaka benshi mu bakuze cyane bemeza ko yaherukaga mu myaka isaga 30 ishize. Uretse kwangiza imyaka, ibikorwaremezo birimo imihanda, ibiraro, amashuri n’ ibindi yanahitanye abaturage mu bice bitandukanye by’ igihugu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!