Ubuzima

Ngororero: Abarwariza ku bitaro bya Muhororo barara hanze

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abarwariza ku bitaro bya Muhororo biherereye mu karere ka Ngororero baravuga ko barara hanze bityo bakaba bafite impungenge ko bashobora kubikurizamo uburwayi.

Uretse kuba abarwariza muri ibi bitaro bya Muhororo barara hanze, ngo n’ ibikoresho nkenerwa mu buvuzi birimo imashini y’ ikinya nta bihari, ibindi na byo bikaba bishaje ku buryo ngo bigora cyane abaganga kuzuza inshingano zabo nk’ uko babishimangira.

Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Muhororo bukubira ibi bibazo byose muri kimwe nka Nyirabayazana, ari cyo cyo kuba bishaje ndetse ngo no kuba ari bito.

Icyakora buvuga ko hari gukorwa ubuvugizi mu nzego zinyuranye kugira ngo bibe byakwagurwa cyangwa se ngo byubakwe bundi bushya.

Nubwo bigaragara ko ibi bitaro bishaje dore ko ari ibyo mu mwaka w’ 1936 bikaba byanaba intandaro yo kuba bimwe mu bikoresho byifashisha mu buvuzi bishaje ndetse no kuba inyubako zabyo ari nke n’ ibindi, biragaragara ko n’ izihari zititabwaho uko bikwiye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET