Ubuzima

Ngororero: Abakozi b’ Ibitaro bya Muhororo bamaze amezi 4 badahabwa agahimbazamusyi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Agahimbazamushyi nubwo ari amafaranga atabarirwa ku mushahara w’ umukozi, aho gatangwa ni kimwe mu bituma ashobora gukora neza bityo akanatanga umusaruro ufatika.

Nubwo akenshi iyo katabonetse bitamubuza gukora akazi ke uko byagenda kose ntihabura ikigabanyuka ku musaruro yari yitezweho.

Bamwe mu bakozi bagenerwa agahimbazamusyi bavuga ko batakabona uko bikwiye, ni ab’ ibitaro bya Muhororo byo mu karere ka Ngororero mu Ntara y’ uburengerazuba.

Aba bakozi bavuga ko bamaze amezi 4 yose badahabwa aka gahimbazamusyi kazwi nka PBF mu buvuzi ndetse ngo banagerageza kubaza amakuru yako ntibayahabwe kandi ngo ibitaro biganwa.

Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Muhororo ntibuhakana ko iki gihe cyose gishize abakozi babyo batarabona aka gahimbazamusyi ariko bukavuga ko biterwa ahanini n’ uko umutungo wabyo ari muke bitewe n’ aho biherereye.

Imwe mu mpamvu ubuyobozi bw’ ibitaro bya Muhororo bitanga nk’ ituma agahimbazamusyi k’ abakozi katabonekera igihe ni iy’ uko biganwa n’ abafite amikoro make, ngo abifite bakajya kwivuriza ahandi.

Iyi ariko ntiyakabaye impamvu ifatika kuko ibi bitaro ari ibya Leta, bivuze ko n’ ubundi benshi mu babyivurizaho bakoresha ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de santé.Icyakora byo biragoye ko abafite ubundi bwishingizi cyangwa se abivuza ku giti cyabo bitewe n’ uko bifite bakwivuriza kuri ibi bitaro bitewe n’ impamvu zinyuranye zirimo n’ izigarukwaho n’ ubuyobozi bw’ ibitaro ubwabwo.

Ibitekerezo: 8

  • TV1 murandyohera. niba muri mu kuri atari uwo mushaka ,muzenguruke ibitaro byose, ahenshi ntibarayitanga wenda abakozi bose baboneraho atari aba Muhororo gusa.Tuzasubira mwadutangarije amakuru afatika.

  • Ibi ubuyobozi buvuga nkibisobanuro ngo ibitaro biherereye Aho ababigana ari abakene sibyo kuko mbere ko twabonaga agahimbazamusyi neza kdi Ku gihe ibyo bitaro byari byarimutse?

  • MWe muravuga,,uwabageza Ku bitaro by a kabutare aho abahembwa n’ibitaro babona salaire bayakanuye amezi akagera muri abiri batarahembwa , kandi buri munnsi bazindukira Ku Nazi.Abo bayobozi baba batwica nabi gutyo nyamara Bo baba bahembwe buri 25 za buri kwezi.Wagirango amategeko minisante ishyiraho ntareba ibitaro bya kabutare kuko batigeze bahemba abakozi imishahara mishya abandi bahembwa .mbese umucontractuelle we nta tegeko ribaho rimurengera, muri kabutare.Iyo PBF bavuga twe yahindutse amateka none abo baravuga!!!!!nibiceceker

  • MWe muravuga ,uwabageza ku bitaro by a kabutare ngo murebe ukuntu n’umushahara abacontractuelles bawubona bakanuye amaso, NGO wirebere ubusumbane mu mishahara buhaba.ujya kumva ukumva runaka arahembwa menshi ku kurenza kdi mukora akazi kamwe,munanganya niveau yewe.PBF yo yabaye amateka,naba nabo ni amezi ane yonyine.rwose mutubarize Diane azaze arenganure abacontractuelle bakorera ku kabutare hospital kuko bararenganywa cyane.Umuntu abaho nkutagira akazi bandi azinduna yiruka umunsi kuwundi.kwiteza imbere ntiwabitekereza uri umucontractuelle ukorera Ku kabutare.rwose Diane Gashumba niwe waturenganura kuko turababaye.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET