Ubuzima

Ngororero: Abagana ibitaro bya Muhororo barinubira umwanda ubirangwamo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ahantu hahurira abantu benshi nko kwa Muganga haba hagomba kurangwa n’ isuku ihagije.
Iyi suku ariko ngo ntikunze kuboneka ku bitaro bya Muhororo byo mu karere ka Ngororero byakira abasaga ibihumbi 150.

Abagana ibi bitaro ndetse n’ umukozi ubishinzwemo isuku bavuga ko icyobo kijyamo imyanda iva mu bwiherero cyuzuye ku buryo ngo hari igihe uwo mwanda ujya ugaragara no hejuru.

Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Muhororo ntibuhakana ko isuku ibirangwamo cyane cyane ku bijyanye n’ ubwiherero ariko bukavuga ko biterwa n’ ubuso bw’ ubutaka butari bunini byubatseho.

Icyakora bwemeza ko bwamaze kubona ubundi butaka buzacukuraho ikindi cyobo kizajya gifata iyi myanda yo mu bwiherero kuko ngo kukividura nta gisubizo kirambye bitanga.

Uretse kuba icyo kijyamo imyanda yo mu bwiherero cyaruzuye n’ ubwiherero ndetse n’ ubwogera na byo ngo ntibihagije cyane ko n’ibindi byobo bifata amazi na byo byuzuye.

Ibitekerezo: 3

  • NAHO NDETSE BARARWANYA APPARAMENT BIRASHAJE AHUBWO KUKI BITARI KU RUTONDE KU BIZUBAKWA MURI UYU MWAKA dR NGIRENTE NTABWO AZI AMAKURU YABYO N’IGIHE BYUBAKIWE

  • NAHO NDETSE BARARWANYA APPARAMENT BIRASHAJE AHUBWO KUKI BITARI KU RUTONDE KU BIZUBAKWA MURI UYU MWAKA dR NGIRENTE NTABWO AZI AMAKURU YABYO N’IGIHE BYUBAKIWE

  • Ibitaro bya Muhororo birazwi neza ko ari bimwe mu bitaro bisanzwe bigirisuku.Ikibazo cya vutse n’

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!