Imibereho y’abaturage

Ngoma: Umusaza yaburiwe irengero birakekwa ko yishwe n’imvura.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’aho imvura idasanzwe iguye karere ka Ngoma cyane cyane mu murenge wa Remera maze igahitana umusaza witwa Ntahorutaba Amosi wari wagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu mubande kugeza ubu umurambo we ukaba utaraboneka , kuri ubu abo mu muryango we barasaba ko hakorwa ibishoboka mu gushakisha umurambo w’uyu musaza kugira ngo ashyingurwe neza uko bikwiye.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo imvura idasanzwe yaguye mu bice bitandukanye by’akarere ka Ngoma maze yangiza byinshi ndetse inahitana umusaza witwa Ntahorutaba Amosi wari utuye mu mudugudu wa wa Bukiranzuki akagari ka Nyamagana umurenge wa Remera .

Nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we ngo ubwo iyi mvura yagwaga uyu musaza yari yagiye mu mubande gushaka ubwatsi bw’amatungo hanyuma imusangayo .Kubera ko iyo mvura yari nyinshi cyane bikaba bikekwa ko uyu musaza yatwawe n’isuri idasanzwe yamanuye amabuye n’ubutaka maze bikitendeka mu mubande uwo musaza yari arimo, kuko ngo bamutegereje bakamubura bajya no kumushaka ntibamubone kugeza magingo aya rero umurambo we ukaba utaraboneka .
Icyo abo mu muryango w’uyu musaza ndetse n’abaturanyi be basaba , nuko inzego zitandukanye zabafasha maze hakongerwa imbaraga mu gushakisha umurambo w’uyu musaza kugira ngo ashyingurwe .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Nsanzuwera Michel avuga ko mu gihe cyose umurambo w’uyu musaza utaraboneka ngo ushyingurwe ngo badashobora kwemeza ko yapfuye gusa ngo bagiye gukomeza gushakisha kugira ngo bamenye irengero ry’uyu musaza.

Hagati aho umuryango w’uyu musaza hamwe n’abaturanyi be bari mu kiriyo , ari nako bagerageza kwirirwa bashakisha umurambo muri uwo mubande .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!