Imibereho y’abaturage

Ngoma-Rurenge: Ntibishimiye indishyi bagenewe nyuma yo konerwa n’imvubu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bafite amasambu mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu murenge wa Rurenge akarere ka Ngonga baravuga ko barenganyijwe nyuma y’aho imyaka bari barahinze yangijwe n’imvubu maze ngo ntiyahabwa agaciro nyako.

Aba baturage ,baravuga ko mu minsi yashize imvubu yigabije imyaka bari barahinze maze irayangiza bikomeye .Cyakora ngo iki kibazo baje kukigeza ku nzego zibishinzwe ,hanyuma abakozi bo mu kigo gitanga indishyi baza kuhagera bazanywe no kubarura ndetse no guha agaciro ibikorwa by’abaturage byangijwe n’iyo mvubu , gusa ngo ikibabaje aba baturage ni uko imitungo yabo yangijwe ngo itahawe agaciro nyako , aho bavuga ko amafaranga bagenewe kuzahabwa nk’indishyi ngo ari intica ntikize ugereranyije n’ibyo iyo mvubu yagiye yangiza.

Aba baturage baravuga ko kuba imyaka yabo yarangijwe n’imvubu maze ntibihabwe agaciro nyako ngo byabateje ubukene n’inzara bakaba basaba inzego zose zirebwa n’iki kibazo kugikurikirana maze zikabarenganura.

NIBAKURE Frorence, Umuyobozi mu kigo gishinzwe gutanga indishyi Special Guarantee Fund avuga ko nta karengane kabayeho mu kugena agaciro k’indishyi ku mitungo y’aba baturage yangijwe n’imvubu ngo kuko ibyangijwe byahawe agaciro kabyo hashingiwe ku biciro biriho no ku ngano y’ibyangijwe.

Nubwo aba baturage bahamya ko imitungo yabo yangijwe n’imvubu itahawe agaciro nyako , ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gutanga indishyi bwo buvuga ko ibiciro bishingirwaho mu kugena indishyi bigenda bivugururwa buri myaka ibiri hashingiwe ku buryo ibiciro by’ibyangijwe biba bihagaze.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!