Umutekano

Ngoma-Rukumberi: Ya gereza yari ku kagari yakuweho.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu kagali ka Ntovi mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma barishimira ko ubuyobozi bw’aka kagali bwakuyeho gereza bwafungiragamo uwakoze amakosa none kuri ubu bakaba basigaye bahanwa mu buryo bukurikije amategeko.

Mu byumweru bibiri bishize ni bwo twabagejejeho iyi nkuru y’aba baturage bavugaga ko babangamiwe n’imyitwarire mibi y’abanyerondo bo muri aka kagali ka Ntovi mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma.

Bavugaga ko babakubita kandi bakabashyiriraho amasaha yo gutahiraho, abacuruzi nabo bakabategeka gufunga inzu z’ubucuruzi.

Uretse iyo myitwarire y’abanyerondo, aba baturage banavugaga ko bafungirwa ku biro by’akagali, bashinja ubuyobozi ko bwahashyize gereza, ku buryo uyifungiwemo avamo ari uko atanze amafaranga ibihumbi bitatu yafatwa nka ruswa kuko nta nyemezabwishyu(Quittance) bahabwaga.

Ibyo aba baturage bavugaga kandi byanashimangirwaga n’umwe mu bagize inama njyanama y’aka kagali wavugaga ko umuyobozi wako atumvira inama bamugira ku bijyanye n’ayo makosa.

Ubwo TV/Radio1 byaganiraga na NDIBYARIYE Athanase uyobora akagali ka Ntovi yahakanye ibyo kuba bafungira abaturage ku kagali kandi ashimangira ko nta muturage ucibwa ayo mafaranga. Yemezaga ko abanyerondo bafite imyitwarire myiza. Nubwo yabihakanye ariko aba baturage bemeza ko yabikosoye ndetse bakanashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi kuko ngo iyo myitwarire mibi yose yakosowe.

Si ubwa mbere bamwe mu baturage bagaragaza ibitagenda neza mu miyoborere bamwe mu bayobozi bakabihakana ariko amaherezo bikarangira babikosoye, nubwo kwirinda amakosa biruta kuyakosora.

yanditswe na Jean de Dieu Kalinijabo

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!