Politiki

Ngoma-Rukumberi: Gitifu arashinjwa gutegekesha igitugu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bakozi b’umurenge wa Rukumberi n’abanyamabanga nshingwabikorwa ba tumwe mu tugari tuwugize, barashinja gitifu Arcade MURAGIJEMUNGU kubategekesha igitugu no kubatukira mu ruhame bigatuma bahorana impungenge zo kwirukanwa mu kazi.

Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize umurenge wa Rukumberi utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye TV1 na Radio1 ko imyitwarire ya gitifu w’uyu murenge idahwitse kuko ngo adatinya no kubatukira imbere y’abaturage bayoboye ati “ … nko mu nama ukumva aravuze ngo ntacyo ushoboye, sinzi n’uwaguhaye akazi icyo yashingiyeho, uzirukanwa wowe rwose.”

Uku gutegekesha igitugu no gutukira abakozi bagenzi be mu ruhame kandi Arcade MURAGIJEMUNGU anabishinjwa na bagenzi be bakorana mu biro by’umurenge wa Rukumberi, ibyo bemeza ko byamaze kubacamo ibice.

Ati “kugeza ubu hari abantu babiri bamushyigikiye gusa, abo ni uhagarariye DASSO ku murenge n’ushinzwe irangamimerere, abandi avuga ko twakoze agatsiko kagamije kumurwanya.”

Babajijwe niba bo ari shyashya, ku buryo ariwe wagerekwaho iyo mikorere mibi yose, aba bakozi bagitse bati “nta wavuga ko twese turi ba miseke igoroye, ariko niba umuntu akosheje nihakurikizwe icyo amategeko ateganya.”

Mu cyifuzo cyabo ngo barasaba inzego zimukuriye kumukebura nubwo ngo bakeka ko hari umuyobozi mukuru ku rwego rw’akarere umushyigikiye ndetse ko baba bafitanye amasano ya hafi.

Arcade MURAGIJEMUNGU umaze amezi agera kuri abiri ayobora uyu murenge wa Rukumberi, yemera ko hari ubwo biba ngombwa ko ashyira imbaraga kuri aba bakozi mu gihe inshingano batazuzuza neza, gusa icyo kubatuka cyo asa n’utacyemera. Ashinja abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali gukererwa ku kazi, kutegera abaturage ku buryo ngo we, uburyo abakeburamo yumva bunoze.

Guhugira mu makimbirane ari hagati yabo aho gukemura ibibazo by’abaturage ni kimwe mu byo umukuru w’igihugu aherutse kugaragaza ko bidindiza iterambere bikanasubiza inyuma uturere mu mihigo.

Nta gushidikanya ko ikibazo kiri hagati y’uyu muyobozi w’umurenge wa Rukumberi na bagenzi be bafatanya mu kuyobora nacyo kizakomeza kugira ingaruka ku iterambere ry’abaturage niba inzego bireba zitagikurikiraniye hafi.

Akarere ka Ngoma kasubiye inyuma ho imyanya 2 mu mihigo y’uyu mwaka kuko kaje ku mwanya wa 22 ugereranyije n’uwa 20 kari kabonye mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017.

Niba ikibazo nk’iki kivugwa mu murenge wa Rukumberi kiri no mu yindi mirenge igize aka karere,birashoboka ko byaba imwe mu mpamvu iirimo gutuma gasubira inyuma muri gahunda yo kwesa imihigo ugereranyije n’uko kari kameze mu yindi myaka yahise.

Ibitekerezo: 1

  • Yewe sugukoresha amarangamutima nibase adahuza numunyamategeko wumurenge urumva umuyobozi wamashuri yamwunganira iki? cyangase uyu uyoboye dasso muruyumurenge kobataha mucyerecyezo cyimwe kandi akaba nta modoka agira &nakamoto yewe ntanamashuri yifitiye yakoma rutenderi akagatike ntikaba kaburiwe irengero ahubwo muza cukumbure nomuyindi mirenge yaciyemo uzasanga ataritwaraga neza jyewe twanyuranye mumirenge (3)ndamuzi byarangiye anyirukanishije,murakoze.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!