Uburezi

Ngoma: Mudasobwa zaheze mu tubati kubera code.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kamena 2018 ni bwo umunyamakuru wa TV/Radio One yageze mu murenge wa Rukumberi hafi y’urwunge rw’amashuri rwa Gituza , yahuye n’abanyeshuri bagiye mu kiruhuko cya saa sita; mu kubaganiriza aba banyeshuri bavuga ko kimwe mu bibazo bafite ku ishuri ryabo ari uko biga isomo ry’ikoranabuhanga mu magambo mu gihe bimenyerewe ko ryigirwa kuri mudasobwa aba ngo izo bakagombye kuba bigiramo ngo babwiwe n’ubuyobozi ko zirimo code.

Aba banyeshuri bavuga ko babangamirwa no kuba biga ubumenyi (Theory) ariko ntibagire imikoro-ngiro (Practice) bityo bagasaba ko ubuyobozi bw’ikigo bwashaka uko iyi code yava muri izo mudasobwa bakiga neza.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo,umunyamakuru wa TV/Radio One yanyarukiye muri icyo kigo cya G.S Gituza maze asanga muri kamwe mu tubati turi muri icyo kigo karimo imashini zitari munsi y’ijana zatanzwe muri gahunda ya one laptop per child ariko zose nta n’imwe ikoreshwa.

Umuyobozi w’umusigire w’icyo kigo Bwana Leonidas Twagirayezu yatangaje ko bahuye n’ikibazo cya code ziri muri izo mashini,yashimangiye ko uko umwaka utashye izo mashini zihita zijyamo code ntibashobore kuyikuramo icyakora ngo barakorana n’abo kubindi bigo ngo barebe ko bazikuramo , ibi ariko nanone bikiyongeraho n’ikibazo cy’umuriro muke kuri iki kigo kuko uturuka ku mirasire y’izuba bari bahawe ugenda ucika intege uko iminsi ishira.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rukumberi avuga ko hari abahuguriwe gukura izi code mu machine ku buryo ngo bari bazi ko iki kibazo cyakemutse ariko ngo niba bikimeze bityo bagiye kubikurikirana.

Gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana (one laptop per child) yaje igamije ko abana bakura bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ariko kugeza ubu ahenshi ku bigo bitandukanye byo mu Rwanda usanga izi mashine zibitse.

Ibitekerezo: 3

  • Muraho neza,
    "code" ivanwamo naga program gashyirwa kuri flash disk, maze iyo flash ukayicomeka mu mashini maze ukatsa iyo mashini(laptop y’abana) ibindi flash irabyikorera bifata nk’umunota umwe kugirango iyo code ibe ivuyemo, amashuri yose yamaze guhabwa ako ga program kavanamo code.

    Abarimu bose bigisha SET ndetse n’abayobozi babo bigishijwe gukuramo code, iyo laptop z’abana zikoreshwa iyo code ntigarukamo mugihe cy’umwaka hagahita hatangwa akandi ga program gashyashya kazakoreshwa umwaka utaha naho iyo mudasobwa zidakoreshwa code igarukamo mu gihe cy’ukwezi bigasaba ko yongera gukurwamo.

  • Mwiriwe neza,
    Nagirango mvuge kuri "Code" ijya muri laptops z’abana (Xo laptop), ivanwamo naga program gahabwa amashuri yose afite Xo laptops, gashyirwa kuri flash, kaba gafite ubunini butageze kuri 1 GB, gatangwa na REB.

    Akamaro kako ga program: kadufashije mu kugabanya ubujura bwakorerwaga xo laptops ku mashuri atandukanye, kuko iyo umujura yibye Xo laptop izamo iyo code bigatuma atabasha kuyifungura keretse asubiye kw’ishuri yayibyeho kuhashaka ako gaprogram.

    Uko gakoreshwa: gashyirwa kuri flash nkuko nabivuze haruguru, iyo flash igacomekwa muri Xo laptop code igahita ivamo.
    NB: Abarimu bose bigisha SET ndetse n’abandi bigisha mu mashuri abanza bigishijwe uburyo bavanamo iyo code ndetse abayobozi b’amashuri bahabwa ako program kayivanamo, mukuvanamo iyo code bifata umwanya muto utageze no kumunota umwe.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!