Ubukungu

Ngoma: Ibitoki birimo kunekera mu mirima kubera kubura isoko.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Gaston Nirembere

Abahinzi b’urutoki bo mu mirenge ya Rutenderi na Kazo yo mu karere ka Ngoma, baravuga ko babuze isoko ry’umusaruro w’ibitoki byabo ubu bikaba birimo gupfa ubusa , nyuma y’aho inganda nto zaguraga ibitoki zikabyengamo inzoga zimaze igihe zifunzwe
Buramba Felicien ni umuhinzi w’urutoki rwa Kijyambere bwo mu bwoko bwitwa Fiya yagize ati :” Ubu nta soko dufite kuko ibitoki bya Fiya bayaraduhombeye ,twari dufite inganda ziciriritse abashoramari barazaga bakatugurira ibitoki bakayengamo izoga tukabaona amafaranga n’ibitoki byacu bikagira agaciro ariko kuri iyi saha inganda zimaze guhagaraga tubona fiya nta gacciro ifite kuko ibitoki birimo guhira mu rutoki tukabura aho tubujyana bigapfa ubusa”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu Rwiririza JMV yavuze ko ibyo bitoki abaturage bashobora kujya babyengamo urwagwa rusanzwe kuko nta kibazo cy;isoko gihari bitewe n’uko umusaruro w’ibitoki muri aka gace ukiri muke ,Gusa nk’ubuyobozi ngo bafunze inganda zakoraga inzoga zitijuje ubuziranenge"
Aba bahinzi b’urutoki barasaba ko hashyirwaho igenamigambi ryabafasha kubona amasoko y’umusaruro wabo, kuko ngo bari barashishikarijwe kwitabira guhinga urutoki rwa kijyambere rwo mu bwoko bwa “Fiya” none ngo bakomwe mu nkokora n’uko ubu batari kubona isoko ry’umusaruro w’ibitoki byabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano