Imibereho y’abaturage

Ngoma : Abahuye n’ibiza muri Mutenderi baratabaza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Gaston NIREMBERE

Nyuma y’amezi asaga ane bahuye n’ibiza bikomeye by’imvura n’umuyaga byasenye inzu zabo bagasigara iheruheru , abaturage bahuye n’ibyo biza bo mu murenge wa Mutenderi akarere ka Ngoma ,barasaba ubufasha kuko ngo kugeza ubu mu gihe cyose gishize ntaho bafite bikinga dore ko n’isakaro bemerewe batararihabwa.
Mu kwezi kwa cyenda 2017, ni bwo aba baturage bo mu murenge wa Mutenderi bahuye n’ibiza bikomeye by’imvura n’umuyaga maze bisenya inzu zabo ndetse byangiza n’imyaka yabo .,Kuri ubu baravuga ko bagihanganye n’ikibazo gikomeye cyo kutagira aho bikinga , kubera ko ibisenge by’inzu zabo byatwawe n’umuyaga bityo babura isakaro ryo kubisana .
Kugeza ubu bamwe muri aba baturarege baracyacumbikiwe n’abagiraneza ,abandi ngo babuze uko babigenza bakomeza kuba muri izo nizu zirangaye.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney yabwiye TV/Radio one ko aba baturage bahuye n;ibiza batinze kugezwaho isakaro, kubera ko amabati bagombaga guhabwa atanzwe na Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR yatinze kuboneka , ariko ko barimo kuvugana n’iyi Ministeri kugirango barebe ko amabati yo gufasha abo baturage yaboneka vuba.
Inzu z’abaturage zigera kuri 40 ni zo zari zangijwe n’ibi biza byibasiye umurenge wa Mutenderi mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!