Imibereho y’abaturage

Ngoma : Abafite ubumuga bijejwe inkunga baraheba.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Hari abafite ubumuga bo mu karere ka Ngoma bavuga ko bijejwe ibitangaza ko hari inguzanyo bagiye guhabwa maze bategekwa gufunguza amakonti ikitaraganya none ngo imyaka irenga ibiri irashize bagitegereje.

Aba bafite ubumuga baganiriye na TV/ Radio 1 baravuga ko basabwe gufunguza konti vuba na bwangu bituma basesagura utwabo bafunguza izo konti ,ari nako bakora ingendo bashaka ibindi byangombwa byose basabwaga . Kugeza ubu rero ngo amaso yaheze mu kirere kuko hashize imyaka irenga ibiri bategereje aho bavuga ko bijejwe ibitangaza.

Kubera ko igihe gishize ari kirekire kandi bakaba nta n’icyizizere bafite ko iyo nkunga bijejwe izaboneka ,aba bafite ubumuga baravuga ko byabagizeho ingaruka bakaba basaba ko babwizwa ukuri niba iyo nkunga izaboneka, bitaba ibyo bagasubizwa amafaranga yabo batanze.

Umukozi ushinzwe abafite ubumuga mu karere ka Ngoma Alexis Mutarambirwa yasobanuye ko idindira ry’uyu mushinga w’inguzanyo yari igenewe abafite ubumuga ngo ryatewe no kutumvikana ku masezerano hagati y’ikigo BDF na SACCO byagombaga kunyuzwamo ayo mafaranga gusa ngo hakozwe inama ihuza abahagarariye abafiye ubumuga hamwe na BDF ndetse na SACCO byagomabaga kunyuzwamo ayo mafaranga kugira ngo hafatwe umwanzuro kuri iki kibazo.

Kuba uyu mushinga w’inguzayo yari igenewe abafite ubumuga mu karere ka Ngoma usa n’uwadindiye ngo byatumye aba bafite ubumuga nabo badindira mu iterambere ryabo kubera ko na duke bacungiragaho badusesaguye mu gushaka ibyangombwa basabwaga bikarangira baheze mu gihirahiro.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET