Umutekano

NYARUGURU: Bakubitwa n’abagabo bitwaje ko batasezeranye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bagore bo mu kagari ka Rutobwe umurenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru,baravuga ko bagihura n’ihohoterwa mu ngo aho bakubitwa n’abagabo babo bakanabuzwa uburenganzira ku mitungo,bitwaje ko batasezeranye mu mategeko.
Ubuyobozi bw’umurenge burashishikariza abaturage kubana byemewe n’amategeko,kuko haba hari ingingo zibarengera bose.

Kimwe mu bitanga icyizere cy’urugo rushobora kutarangwamo amakimbirane ya hato na hato,ni isezerano hagati y’umugabo n’umugore imbere y’amategeko. Ingaruka zo kudasezerana ni kimwe mu byo abagore batuye mu midugudu igize akagari ka Rutobwe umurenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru,bavuga ko hagaragara ihohotera no gukubita abagore ,abagabo bitwaje iyi mpamvu.Aha bagatunga nanone agatoki inzoga z’inkorano zitemewe nk’umusemburo utera ingufu iri hohotera.

Mu buhamya bw’umwe mu bari guhura n’ingaruka z’iri hohoterwa,avuga ko ubu yahunze umugabo, we n’abana be batatu,akabuzwa uburenganzira ku byo bashakiye hamwe.
Aha uyu Mukantaganzwa Francine,yanabujijwe uburenganzira ku myaka yahinganye n’umugabo,bitewe n’uko umugabo we afite undi mugore ku ruhande.

Kuri bo nubwo bemera ko bidakwiye kubana nta sezerano,ariko na none umugore umaze kubyarana n’umugabo 3 kose,bumva ngo atagakwiye kuba acyitwa indaya mu rugo.
Ubuyobozi bw’uyu murenge buravuga ko buhora bushishikariza abantu kubana byemewe n’amategeko,ariko n’iyo byaba bitarakorwa ngo nta mpamvu yo gusohora mu nzu umugore n’abana nk’usohora itungo .

Cyakora ibi ngo buzabikurikirana,nk’uko bivugwa na Rumamfura Lionceau ,umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Cyahinda.

Aha muri aka gace bavuga ko benshi mu bagore bakubitwa bagaceceka,bitewe n’ipfunwe ryo kumva ko nta gaciro kuko nta sezerano .

Camille NDIKUMANA

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!