Uburezi

NGOMA-Rukumberi: Baribaza uko bazakora ikizamini cy’amasomo batize.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu rwunge rw’amashuri rwa Gituza mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma basanga nibaramuka batabonye abarimu bazatsindwa.

Urwunge rw’amashuri rwa Gituza mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma ni rimwe mu mashuri afite gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu kuri iri shuri bavuga ko hari amasomo bagiye kumara umwaka batiga.

Aba banyeshuri barimo n’abiga mu wa gatatu bitegura gukora ibizamini by’isuzuma bumenyi ku rwego rw’akarere ndetse n’ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bavuga ko batazi uko bizagenda igihe baba bagiye muri ibi bizamini nyamara batarize aya masomo kandi ari yo y’ingenzi.

Yaba Niragire Felix uyobora urwunge rw’amashuri rwa Gituza ndetse na Nsabimana Jean de Dieu ushinzwe uburezi mu murenge wa Rukumberi bavuga ko batanze raporo ku karere bakaba bategereje igisubizo nubwo ngo gisa n’icyatinze ugereranyije n’igihe batangiye iyi raporo ku karere.

Uzamukunda Judith ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’imyuga mu karere ka Ngoma , mu mvugo irimo kwivuguruza yabwiye TV na Radio One ko icyo kibazo batari bakizi. Nubwo yemera ko hari abarimu batari kuri iki kigo abajijwe icyo atekereza ku bitegura ibizamini bya leta yavuze ko babitekerezaho ariko ngo ntacyo babikoraho uretse kubanza bakabiganiraho n’izindi nzego.

Andi makuru ashimangirwa na Nsabimana Jean de Dieu ushinzwe uburezi mu murenge wa Rukumberi avuga ko bafite imbogamizi y’uko hari abarimu boherezwa muri uyu murenge ntibahaze bitewe n’imiterere yaho (Icyaro).

Mbabazi Drocelle

News reporter at TV/Radio 1 Rwanda

 [continue ...]

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!