NGABIRANO Olivier

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (199)

Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Ikidendezi gikomeje kwimura abatuye muri Jenda.

Bamwe mu baturage b’akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Jenda akarere ka Nyabihu baravuga ko babangamiwe bikomeye n’ikidendezi cy’amazi kiremye mu mudugudu wa Bugarama kikaba kimaze kwimura abatari bake n’ubu bakaba bafite impungenge ko kizasenyera n’abandi uko imvura ikomeza kugwa. Ubuyobozi bw’umurenge wa Jenda buvuga ko iki kibazo bukizi kandi bwagikoreye ubuvugizi ku nzego zisumbuyeho. Ni ikidendezi cy’amazi aturuka ku mvura kiremye rwagati mu mudugudu wa Bugarama uherereye mu kagari ka (...)

Ubukungu

Nyabihu: Abahinzi b’ibirayi ngo basinyishwa ku ngufu 140Frw bagahabwa 110 Frw.

Yanditswe na Hirwa Benjamin Kuba abagena ibiciro by’umusaruro w’ibirayi babigena ku muhinzi gusa ariko ntibabigene ku isoko ricururizwaho ibyo birayi nirwo rwireguzo rw’abafite amakusanyirizo n’abacuruzi b’ibirayi bashinjwa kuryamira abahinzi. Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu n’abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibirayi kuri uyu wa mbere inama ariko itashoboye kubonera igisubizo iki kibazo. Mu minsi ishize nibwo TV na Radio one byabagezagaho iyi (...)

Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Ngo yariwe n’imbwa abura umurenganura

Mukansanga Marsella ,utuye mu kagali ka Ruramba umurenge wa Ruramba ho mu karere ka Nyaruguru,aravuga ko umwana we amaze imyaka isaga ibiri ariwe n’imbwa,nyamara nyirayo wari wemeye kujya amufasha kumuvuza ntiyabikora n’inzego zose yitabaje ziramurangarana none umwana ubu ngo akaba agaragaza ibimenyetso n’imitekerereze idasanzwe kubera kutavurwa neza. Ubuyobozi bw’umurenge bwo buravuga ko iki kibazo ari ubwa mbere bucyumvise,ariko ngo bugiye kugikurikirana. Uyu mubyeyi Mukansanga Marsella (...)

Politiki

Rwanda: Perezida Kagame yanenze abayobozi badasura abaturage.

Perezida Kagame yasabye ko uturere twaje mu myanya ya nyuma mu mihigo y’uturere mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, abatuyobora bashyira mu bikorwa ibyo bashinzwe ari byo gukorera abaturage abo binaniye bakagaragaza ko batabishoboye. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gushimira uturere twahize utundi mu mihigo y’umwaka ushize no gusinya iy’umwaka utaha. Ibi bikorwa kandi byahuriranye no gusesa Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite (...)

Politiki

Kigali: Perezida w’ubushinwa yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018 Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriwe ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kugirira mu Rwanda. Perezida Jinping wari umaze igihe cy’amezi abiri ategerejwe mu Rwanda, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru atwawe n’indege ya Air China yari ikubutse muri Sénégal aho yahuye na Perezida Macky Sall. Yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu ndetse n’abandi bayobozi (...)

Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Ngo bashyizwe mu kato n’umuyobozi w’akagari.

Abatuye ku gasozi bari gusaba kwimukaho bikozwe n’uvuga ko akomoka ku mutware wahayoboye, baravuga ko nyuma yo kwanga kwimuka ubu bashyizwe mu kato n’ubuyobozi bw’akagari bubashinja kwigomeka none ubu ngo nta kibazo bakijyana ku kagari ngo cyakirwe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Busanze buravuga ko atari ubwa mbere bwumva umuyobozi w’akagari ka Runyombyi abwira nabi abaturage,ariko ngo ni ikibazo bugiye (...)

Ibyegeranyo

Zimbabwe: Amateka ya perezida Mnangagwa –Igice cya II.

Yanditswe na Aimee Beaute Mushashi Mugice gishize twababwiye incamake y’ubuzima bwa perezida mushya wa Zimbabwe,uwahoze ari visi perezida w’iki gihugu Emmerson Dambudzo Mnangagwa. Mu gice cy’uyu munsi turakomeza tubabwira bimwe mu bikorwa yakoze bya politike byagiye bituma benshi bamwiyumvamo dore ko yagiye kuba perezida wa zimbabwe benshi bamwifuza. Mu 1962,muntambara yo kubohora Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yinjijwe mumutwe wa Zimbabwe African people’s union(izwi nka ZAPU) bamukuye muri (...)

Uburezi

Rwanda: Kaminuza y’u Rwanda yazamuye amafaranga y’ishuri kugeza kuri Miliyoni ebyiri ku mwaka.

Kaminuza y’u Rwanda (UR), yatangaje amafaranga y’ishuri mashya azishyurwa mu mwaka w’amashuri 2018/19 ugiye gutangira, abiga ubumenyi n’ikoranabuhanga agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Umwaka ushinze wa 2017/18 abanyeshuri b’abanyarwanda n’abo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biga muri UR amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bishyuraga miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, naho abandi banyamahanga bakishyura miliyoni imwe n’ibihumbi 800. Icyo (...)

Imikino

U Bwongereza: Umukinnyi Kevin De Bruyne Yavunitse.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’ububirigi ndetse n’ikipe ya Manchester City Kevin De Bryune yagize ikibazo cy’imvune kuri uyu wa gatatu ubwo bari mu myitozo yo kwitegura umukino wa kabiri wa shampiyona y’u Bwongereza ubwo iyo kipe izaba ihura n’ikipe ya Huddersfield Town, gusa kuri ubu imvune ya Kevin biravugwa ko ashobora kumara hagati y’ibyumweru bitatu na bine atagaragara mu kibuga. Kevin De Bryune avunitse nyuma y’umunsi umwe amaze gukina umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Bwongereza wakinwe mu (...)

Send a message