NGABIRANO Olivier

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (148)

Imibereho y’abaturage

Nyanza: Umurenge wabo ngo babona usa n’uri mu gikari cy’igihugu

Abatuye umurenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza baravuga ko bahejejwe mu bwigunge no kuba umurenge wabo ariwo wonyine utagira umuriro w’amashanyarazi mu karere kose, mu gihe imirenge iwukikije yawuhawe. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza burizeza aba baturage ko iki kibazo kiri hafi gukemuka kuko n’isoko ryo kubikora ryatanzwe bikazakorwa muri iyi ngengo y’imari yatangiye muri uku kwezi kwa (...)

Imibereho y’abaturage

Amajyepfo: Abasigajwe inyuma n’amateka ngo baracyahezwa

Mu gihe bamwe mu baturage bo mu cyiciro cy’abitwa ko bahoze barasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko hari aho bagihezwa ndetse no kunenwa bya hato na hato kandi ngo n’ubufasha bagenerwa na leta hamwe na hamwe ntibubagereho nkuko bikwiye. Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwo buravuga ko iki cyiciro gihabwa ubufasha nk’abandi batishoboye ariko bagiye gushyira imbaraga mu kurushaho kubigisha kuzamura imyumvire (...)

Imibereho y’abaturage

Gasabo: Umugabo arashinjwa kwicisha umugore we inzara amufatiranye n’uburwayi.

TV na Radio one byamenye ko hari umugore wari umaze imyaka ikabakaba umunani afungiranywe mu nzu aho umuryango akomokamo warabujijwe kumugeraho aho yari ari mu murenge wa NDUBA ,akarere ka gasabo. Umuryango w’uyu mugore uvuga ko akimara kujya kwa muganga bakamutera ikinya kikamugiraho ingaruka,ministeri y’ubuzima ku bufatanye na CHUB bamuhaye amafaranga miliyoni 48 ariko umugabo we azubakishamo inzu andi ayashakamo undi mugore aho kuyavuzamo uwo wundi bari (...)

Ubukungu

Huye: Babangamiwe n’ikiraro cyaciwe n’umugezi.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye,baravuga ko babangamiwe n’ikiraro cyo ku mugezi wa Ntaruka kimaze igihe cyarangijwe n’umugezi kikaba kibangamira ubuhahirane bwabo n’abatuye mu karere ka Nyanza. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko iki kiraro cyakorewe ubuvugizi ku karere ngo gishyirwe mu igenamigambi ry’umwaka utaha.

Ibyegeranyo

Zimbabwe: Amateka ya perezida Mnangagwa –Igice cya II.

Yanditswe na Aimee Beaute Mushashi Mugice gishize twababwiye incamake y’ubuzima bwa perezida mushya wa Zimbabwe,uwahoze ari visi perezida w’iki gihugu Emmerson Dambudzo Mnangagwa. Mu gice cy’uyu munsi turakomeza tubabwira bimwe mu bikorwa yakoze bya politike byagiye bituma benshi bamwiyumvamo dore ko yagiye kuba perezida wa zimbabwe benshi bamwifuza. Mu 1962,muntambara yo kubohora Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yinjijwe mumutwe wa Zimbabwe African people’s union(izwi nka ZAPU) bamukuye muri (...)

Imibereho y’abaturage

Gisagara: Itsinda ry’amabandi ryinjiye mu ngo z’abaturage zibaka ibyangombwa by’ubutaka, rinakometsa umuyobozi w’Akagali.

Nyuma y’aho mu kwezi kwa 3 umwaka ushize wa 2017 mu kagali ka Muyira mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara, itsinda ry’amabandi riteye abaturage, rikabiba rikanakomeretsa bamwe, mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kabiri iri tsinda ryongeye kugaruka noneho rinakomeretsa umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali.

Send a message