Imibereho y’abaturage

Mwurire: Bakora urugendo rw’amasaha 3 bajya kwivuza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu kagari ka Mwurire mu murenge wa Mwurire w’akarere ka Rwamagana, baravuga ko babangamiwe no kuba bajya kwivuriza kure kuko ngo bibasaba gukora urugendo rw’amasaha atatu kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima.

Uretse urwo rugendo rw’amaguru, aba baturage bavuga ko uwifite nawe atega moto y’amafaranga ari hagati y’igihumbi na magana atanu n’ibihumbi bibiri kugira ngo agere ku bitaro bya Rwamagana ari naho hari ikigo nderabuzima bivurizaho.

Barasaba ko bakwegerezwa ikigo nderabuzima cyangwa se ivuririro rito (Poste de Santé) kugira ngo bajye bivuriza hafi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire Byaruhanga John Bosco, yemeza ko ibyo aba baturage bavuga bifite ishingiro kandi ngo mu gihe cya vuba hari gahunda yo kububakira ivuriro rito rizajya ribafasha.

Bitewe n’urugendo rurerure bakora kugirango bagere aho bivuriza ngo rimwe na rimwe bituma hari abaturage barembera mu rugo iyo badafite amafaranga yo gutega moto ngo ibageze aho bivuriza vuba.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!