Imibereho y’abaturage

Musanze: Ararana n’intama nyuma yo gusenyukirwaho n’inzu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni inzu ubusanzwe ngo yari yarubakiwe kujya irazwamo intama gusa binashimangirwa n’ingano yayo kuko ari nto cyane ni yo umukecuru NTAHONDEREYE Tereza w’imyaka 65 abanamo n’abana bane na we wa gatanu kuva tariki ya 15 Mata 2018, ntibyoroshye gusobanukirwa uko barara ku buriri bubiri nabwo buto buyirimo butagira undi mwanya busigaza na hato ari nacyo gituma yaba isahane bariraho kimwe n’isafuriya batekamo byose birarana n’intama imwe boroye mu nsi y’ubu buriri, ubuzima mukecuru Tereza yabwiye TV/Radio1 ko butaboroheye na gato.

Icyo mukecuru Tereza ahurizaho n’abaturanyi be bo muri uyu mudugudu wa Kibande mu kagari ka Cyanya umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze ni uko nta bushobozi bwo kwiyubakira inzu afite dore ko n’iyaguye ngo yari yarayubakiwe n’umuganda rusange w’abaturage mu gihe cyo kurwanya nyakatsi

Mu izina ry’ubuyobozi GATERA Pierre Celestin ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kagari ka Cyanya avuga ko nta mwihariko munini iki kibazo gifite kuko kurarana n’amatungo bisa nk’akarango rusange muri aka gace hakaba kandi ngo hari n’abandi benshi bakeneye gusanirwa amazu, icyakora ngo kuba mukecuru Tereza we yaragerageje gutangira kwiyubakira akabura ubushobozi ngo bakaba bagiye kumwunganire bifashishije umuganda w’abaturage.

Mu bana bane babana na Tereza muri iyi nzu umwe gusa niwe yabyaye abandi ngo ni abo abereye nyina wabo yasigaranye akabarera nyuma y’uko nyina ubabyara yabataye mu nzu akigendera nyamara ngo nawe ubushobozi bwe bukaba ari ntabwo kuko ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe gusa nanone ubuyobozi bw’akagari ka Cyanya bukavuga ko uyu mukecuru ari mu bahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abageze mu za bukuru batishoboye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!