Umutekano

Musanze: Umuyobozi ukekwaho kwihekura yatawe muri yombi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 2 Mata 2018 ni bwo TV/Radio1 yabagejejeho inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri n’igice watwikiwe mu nzu n’abagizi ba nabi mu gihe ababyeyi be bari bibereye mu kabari, nubwo uwakoze ibyo yari ataramenyekana benshi mu baturage TV/Radio1 yasanze mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Muko aho ibyo byabere bavugaga ko uwo bakeka ko yaba abyihisha inyuma ari uwitwa MUNYARUGENDO Manzi Claude wahoze ayobora umurenge wa Rwaza akaza kwimurirwa mu murenge wa Kinigi, uyu muyobozi binavugwa ko ariwe se w’uwo mwana bikaba bikekwa ko yabikoze mu rwego rwo guhagarika indezo yakwaga buri munsi, dore ko uwo mwana ngo bitari n’ubwa mbere agerwa amajanja(Bagerageza kumugirira nabi), kuko ngo hari n’ubwo abantu batazwi bigeze kumwiba akaza kuboneka hashize iminsi itatu yaratawe mu kizu kitabamo abantu.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’amajyaruguru yatangarije TV/Radio1 ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa ushyirwa mu majwi n’abaturage yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo kubona ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cy’ubwicanyi ibi ngo bikaba byatumye aba acumbikiwe na polisi kuri station ya Muhoza mugihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri nyako, nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru CIP Hamdun TWIZEYIMANA yabibwiye TV/Radio1.

MUNYARUGENDO Manzi Claude wari usanzwe ayobora umurenge wa Kinigi kimwe n’abandi batandatu barimo n’uwari nyina w’uwo mwana watwikiwe mu nzu, ngo mugihe bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bugeretseho ubushinyaguzi ku murambo bakekwaho bakaba bahanishwa igifungo cya Burundu nk’uko biteganywa n’ingingo 146 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET