Imibereho y’abaturage

Musanze: Umukozi wa Irembo yanyereje imisanzu ya Mitiweri z’abaturage.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu baturage b’akarere ka Musanze babibwiye TV/radio1 ngo bamaze amezi arenga abiri bishyuye ubwisungane mu kwivuza ariko kugeza ubu baka batarabasha kubwivurizaho, bavuga ko bishyuye imisanzu yabo mu kwezi kwa gatandatu ariko ngo nanubu iyo bagiye kwivuza babwirwa ko batagaragara ku rutonde rw’abishyuye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko uretse ikibazo gisa nk’aho ari rusange cyagiye kivuka mu buryo bushya bw’ikoranabuhanga burimo kwifashishwa mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ariko ngo hari naho abakozi b’urubuga irembo rusanzwe rufasha abaturage mu kwishyura imisanzu yabo babyihishe inyuma bakanyereza amafaranga yatanzwe n’abaturage batayishyuye, nk’uw’aha mu karere ka Musanze uherutse kunyereza akabakaba muri miliyoni 6 z’imisanzu y’abaturage nk’uko umuyobozi w’aka karere HABYARIMANA Jean Damascène yabibwiye TV/Radio1.

Icyakora abaturage bo batakambira inzego zibifite mu nshingano ko zakurikirana ibyo bibazo byose byatumye imisanzu yabo itagera mu kigega cy’ubwisungane mu kwivuza, kuko ingaruka z’ayo makosa yose ubu aribo bahanganye nazo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko bwamaze kuganira n’impande zose zirebwa n’iki kibazo kugirango bitarenze ibyumweru bibiri kibe cyakemutse, harimo no kwishyurira abaturage imisanzu yabo yari yaranyerejwe n’umukozi w’irembo.

Uyu muyobozi w’akarere ka Musanze kandi avuga ko banasabye abayobozi b’ibigonderabuzima ko mu gihe ibyo bibazo byose bitarakemuka baba borohereje abaturage bigaragara ko bamaze kwishyura bakabasha kwivuza.

Ikibazo cy’inyerezwa ry’imisanzu y’abaturage mu bwisungane mu kwivuza bikozwe n’abakozi b’Irembo gisa n’ikiri ku isonga ry’amaganya y’aba baturage batarabasha kwivuriza ku bwisungane bamaze amezi abiri bishyuriye, si ubwa mbere kigaragaye muri iyi ntara y’amajyaruguru kuko no mu karere ka gakenke mu minsi ishize naho havuzwe inyerezwa ry’imisanzu muri ubwo buryo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET