Imibereho y’abaturage

Musanze: Umugore yishe umwana we aranamwishyingurira.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kabaya mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze, aho kuri uyu wa kane tariki 9 Nzeri 2018 ari bwo hagaragaye umurambo w’uruhinja mu gashyamba kari nko mu metero ijana uturutse ku rugo rw’uwitwa UWAMAHORO Jacqueline yabanagamo n’umugabo we bari banafitanye abana bane, bikaba bikekwa ko uwo Jacqueline ari we wari wabyaye uwo mwana agahita amwica ndetse akanamushyingura muri iryo shyamba yifashishije amabuye.

Nk’uko bigaragara ahatoraguwe umurambo w’urwo ruhinja, abaruhashyize ntibigeze bacukura, ahubwo bafashe ikirundo cy’amabuye akunze kuboneka muri ibi bice azwi nk’amakoro maze barayapangura barambikamo uruhinja bikekwa ko rwari rwamaze kwicwa runizwe barupfunyitse mu mwenda, maze bongera kurenzaho amakoro hejuru.

Ubuyobozi bw’umudugudu wa Kabaya ibi byabereyemo buvuga ko impamvu yo kumenyekana kw’ayo makuru ari uko abajyanama b’ubuzima baje kudashira amakenga uwo mugore witwa UWAMAHORO Jacqueline wagaragazaga ibimenyetso byo gutwita ariko babimubaza akabihakana avuga ko adatwite, nyuma bakaza kubona inda bamubonanaga atakiyifite, bamugenzura neza bakamubonaho ibimenyetso by’umugore wabyaye ari nabyo byatumye bahita bahuruza inzego z’umutekano, ari nazo yaje kwemerera ko yakoze ayo mahano akagaragaza n’aho yari yarashyize uwo mwana bivugwa ko yari amaze icyumweru amubyaye.

Baganira na TV/Radio1, abaturanyi b’uyu mugore biganjemo ababyeyi byagaragaraga ko bacitse ururondogoro, bavuga ko ibyo uwo mubyeyi yakoze byabambitse isura mbi ndetse byanabababaje cyane ku buryo abenshi bamusabira ko yafungwa burundu, kuko ngo umuntu utagirira impuhwe uwo yibyariye adakwiriye guturana n’abandi.

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabagarura bwo bugira inama abashakanye kwirinda gucana inyuma kuko bikurura amakimbirane, ashobora no kubyara amahano nk’ayakozwe na Jacqeeline w’imyaka 30 y’amavuko wiyiciye umwana, ngo akaba avuga ko impamvu yabimuteye ari uko inda atayitewe n’umugabo we w’imyaka 84 bari bafitanye abana bane, dore ko uwo musaza we anivugira ko hari hashize imyaka itanu atabonana n’uwo mugore yashatse bwa kabiri nyuma y’uko uwa mbere yari amaze gupfa.

Kugeza ubwo twamaraga gutunganya iyi nkuru umurambo w’urwo ruhinja wari wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri, mu gihe UWAMAHORO Jacqueline ukekwaho kwihekura we yari acumbukiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyuve

Ibitekerezo: 1

  • namahano adasanzwe,gs uwo mubyeyi agomba guhanwa,kugirango bibe isomo kuri buri wese,kandi tunashimira abanyamakuru ba tv na radio1,kubunyamakuru bwumwuga bakora neza.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!