Imibereho y’abaturage

Musanze-Remera: Ubuyobozi bw’umurenge burashinjwa kuniga ubujurire bw’ibyiciro by’ubudehe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu batuye umurenge wa Remera mu karere ka Musanze babibwiye TV/Radio1 ngo gahunda yo kubashyira mu byiciro by’ubudehe ntiyagenze neza kuko mu gihe ubundi biba bigomba gukorerwa mu nteko z’abaturage bagatangira ubuhamya umuturanyi wabo bakurikije imibereho ye uko bayizi, muri uyu murenge ho ngo siko byagenze kuko ibyari byakozwe n’abaturage byateshejwe agaciro n’ubuyobozi bamwe bakisanga mu byiciro binyuranye n’ibyo abaturage bari babashyizemo, aho abenshi ari abavuga ko abaturage bari babashyize mu cyiciro cya kabiri ariko urutonde rugasohoka rubagaragaza mu cyiciro cya gatatu.

Mu gihe kandi amabwiriza agenga ibyiciro by’ubudehe aha umuturage utanyuzwe n’icyiciro yashyizwemo uburenganzira bwo kukijuririra, abo mu murenge wa Remera bavuga ko n’uwabigerageje ntacyo byatanze ngo kuko babwiwe ko bagomba gutegereza imyaka ine hagakorwa ibindi byiciro bishya.

Hagati aho ariko abaturage bo ngo bakomeje kugirwaho ingaruka no kuba barashyizwe mu byiciro by’ubudehe bidahuye n’amikoro yabo mu by’ukuri, aha bagatanga urugero rw’imirimo itangwa muri gahunda ya VUP badashobora kwisangamo ndetse no kuba iyo boherejwe kwivuriza ku bitaro bikuru bya Ruhengeri hari imiti basabwa kwigurira hagendewe ku cyiciro cy’ubudehe babarurirwamo, ibi rero ngo bakabibona nk’ibikomeje gusubiza inyuma imibereho yabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko kuba ibyiciro by’ubudehe byarasohotse bibidahuye n’ibyakorewe mu nteko z’abaturage atari uko byateshejwe agaciro ahubwo ngo ni ukwibeshya kwabayeho ubwo hinjizwaga amakuru mu mashini, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage UWAMARIYA Marie Claire yabwiye TV/Radio1 ko atumva impamvu ahubwo abo baturage bo ubujurire bwabo butamugezeho kandi ubwo mu yindi mirenge yarabwakiriye, abugejejweho n’abanyamabanga nshingwabikorwa bayo.

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko amarembo afunguye kuri buri muturage ushaka kujuririra icyiciro cy’ubudehe arimo, nyamara abo mu murenge wa Remera bo bakavuga ko bakuriwe inzira ku murima n’ubuyobozi bw’uyu murenge ko ubujurire bwabo butazakirwa mbere y’imyaka ine, twagerageje kenshi kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge kuri telephone ye dushaka kumenya impamvu y’iri bwiriza ritazwi n’akarere (Ryo kutakira ubujurire bwo mu byiciro by’ubudehe) ariko ntiyatwitaba, n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza kugeza ubwo twamaraga gutunganya iyi nkuru.

Kimwe mu byakunze kuvugwa n’abaturage nk’icyaba cyihishe inyuma y’ibintu nk’ibi ni uko hari bamwe mu bayobozi batinya kwerekana umubare munini w’abakene bari mu gace bayobora bagambiriye kwigaragaza neza nyamara rimwe na rimwe bidahuye n’ukuri kuri hasi mu midugudu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!