Imibereho y’abaturage

Musanze: Ngo yahiriye mu nzu ababyeyi bagiye mu kabari.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu nzu iherereye mu mudugudu wa Bugese akagari ka Mburabuturo mu murenge wa Muko akarere ka Musanze itagaragaza na kimwe mu bimenyetso by’ubushye uretse umwuka w’umufariso (matelas) wahiye wumva iyo uhegereye niho umwana w’umukobwa wari ufite imyaka ibiri n’igice y’amavuko yapfiriye atwikiwe ku buriri n’abagizi ba nabi bari bataramenyekana, icyakora abaturanyi b’uyu muryango batabiciye ku ruhande bavuga ko umwe mu babiri inyuma ashobora kuba ari uwari se w’uyu mwana utandukanye n’umugabo wari usanzwe ubana na nyina, ibi bamwe bakabishingira ko nyina w’uyu mwana ngo yari amaze iminsi ashyira ku nkeke uwo se w’umwana amwaka indezo bamwe banavuga ko ari umuyobozi , bityo ngo ikaba yaba impamvu yo kuba yashatse uko yakwica uwo mwana ngo n’iyo ndezo asabwa ihagarare.

Uyu mwana ngo yatwitswe hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro ku cyumweru tariki 1/4/2018 ubwo ababyeyi be bari bigiriye mu kabari maze bataha bagasanga uburiri umwana yari aryamyeho bwahiye nawe agahiramo. Abageze ku nzu uyu mwana yahiriyemo mbere bavuga ko basanze hagikinze neza icyakora ngo ku idirishya rigana aho umwana yari aryamye bigaragara ko hari hamenwe ku buryo binakekwa ko abamutwitse babikoreye hanze bagakongeza inzitiramibu nayo igakongeza matora bikaviramo uburiri bwose gukongoka

Aba baturage bumvikana nk’abazi neza ko ari uwo mugabo bavuga ko ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge umwe wo muri ako gace ubiri inyuma basaba inzego z’umutekano kumukurikirana byamuhama agahanwa by’intangarugero.

Icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko ibivugwa n’abaturage bitahita bifatwa nk’ukuri gusa ngo aya makuru bafite nayo ni imwe mu nzira zirimo gufasha iperereza polisi y’u Rwanda yatangiye kuri iki kibazo. HABYARIMANA Jean Damascène uyobora aka karere wirinze kuvuga byinshi kuri uwo muyobozi w’umurenge ushyirwa mu majwi n’abaturage yabwiye TV/Radio1 ko ibivugwa n’abaturage bibaye ari impamo byaba ari agahomamunwa.

Kugeza mu gihe twamaraga gutegura iyi nkuru umurambo w’uwo mwana watwikiwe mu buriri wari ukiri mu bitaro bya Ruhengeri mu gihe abagera kuri 6 barimo na nyina w’uwo mwana ndetse n’umugabo babanaga aribo bari bamaze gutabwa muri yombi na polisi mu rwego rw’iperereza

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!