Imibereho y’abaturage

Musanze: Ngo urwagwa rutengewe mu rugo ntirwemerewe kugera ku butaka bw’aka karere

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Hirwa benjamin

Ahagana mu masaha y’agasusuruko ko kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017 ubwo TV/Radio1 byageraga ahazwi nko mu Kinkware, ni mu murenge wa Nkotsi mu rugabano rw’akarere ka Nyabihu n’aka Musanze, twahasanze amagare menshi ahetse urwagwa ruturutse mu bice binyuranye ruje gucuruzwa mu karere ka Musanze, ariko bene rwo bangiwe kurwinjirana ku butaka bw’aka karere ngo babwirwa ko rutujuje ubuziranenge, ndetse rumwe runamenwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi n’uwa Muko yombi yo mu karere ka Musanze bavuga ko ari urukorano.
Icyakora abamenewe urwagwa ubuyobozi bwise urukorano bo ntibabyemera ngo kuko urwagwa batwara ari urwo baba bikuriye mu giturage ku barwiyengera mu ngo zabo.
Bakavuga ko harimo no kubarenganya na cyane ko abamena izi nzoga bazita iz’ inkorano nta gipimo bafite bakoresha ngo babishingireho bemeza ko izo barimo kumena ari izitujuje ubuziranenge koko.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi umurenge uri ku rugabano rw’akarere ka Musanze n’aka Nyabihu ari naho nyinshi muri izi nzagwa zinjirira, buvuga ko atari uguca urwagwa ahubwo ngo ikigendererewe ari ugukumira abakora inzoga zitujuje ubuziranenge nabo bashobora kuzikwirakwiza mu baturage, ibi ngo bigakorwa basaba abacuruza inzagwa bavanye mu babose gushaka icyangombwa kigaragaza ko urwagwa batwaye ari urwiyengewe n’umuturage koko, nk’uko MUNYAMAHORO Alexis Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi yabigarutse aganira na TV/Radio1.

Ku rundi ruhande abacuruza urwagwa bita urw’umwimerere bavuga ko ubuyobozi buzi neza abafite inganda zikora inzoga z’inkorano, bityo bakabusaba kuba arizo bakurikirana bakazifunga batarindiriye kuzazimena ari uko zageze ku isoko, ibituma hari ababirenganiramo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano