Ubukungu

Musanze: “Ngo kubona TIN number biroroshye ariko kuyisubiza biragoye” – Abahoze ari abacuruzi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abari abacuruzi biganjemo abavuga ko bahoze bacuruza imyenda ya caguwa, bavuga ko byari byoroshye cyane mu guhabwa inomero iranga umusoreshwa izwi nka “TIN number” ubwo bajyaga gutangira ubucuruzi kuko bayihawe batavuye aho bakoreraga, ahubwo ngo abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro babasanga aho bakorera bakababarura.

Icyakora ngo kubera impamvu zinyuranye zirimo no kuba imyenda ya caguwa itakigaragara cyane ku masoko yo mu Rwanda, benshi muri bo ngo bahagaritse ubucuruzi, ariko nomero iranga umusoreshwa (TIN number) bahawe kuyiyandukuzaho ntibyaborohera bityo bagakomeza kubarirwa imisoro kandi batagikora. Bavuga ko bagerageje kwegera urwego rw’umurenge nk’uko n’ubundi arirwo rwari rwabakanguriye kwiyandikisha ariko bagasanga umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro wahakoreraga atagihari bakagorwa no kugera ku ishami ry’icyo kigo rikorera mu mujyi wa Musanze.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ishami ry’intara y’amajyarugu buvuga ko muri uyu murenge wa Remera hahoze umukozi w’iki kigo ariko nyuma yo kubona ko hatari abasoreshwa benshi kandi atari kure y’ibiro bikuru biri I Musanze bagahitamo ko abahatuye ariho bajya bafashirizwa, KAMUKAMA John umuyobozi w’agateganyo w’iri shami agasaba abo baturage ko bakwiye kwihutira kugana iki kigo kuko igihe cyose batarandukuza “TIN number” ngo amahoro azakomeza kubarwa ari nako hajyaho n’inyungu z’ubukererwe, nk’uko yabitangarije TV/Radio1.

TIN number ni umubare uranga umusoreshwa akawuhabwa agitangira ibikorwa by’ubucuruzi, ushatse guhagarika ibyo bikorwa agasabwa kubanza kwegera ishami ry’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ngo yandukurweho uwo mubare umugaragaza nk’umusoreshwa, ibyo ngo nta kindi bimusaba uretse kugaragaza ko yahagaritse ubucuruzi kandi nta n’ibindi birarane by’imisoro yari afite ubundi agahita ahagarikirwa iyo “TIN Number” by’agateganyo.

Ariko kandi ngo iyo hamaze kujyamo ibirarane ubu usabwa kubanza kubyishyura ukabona guhagarikisha “TIN number”, icyiciro usanga n’aba bo mu murenge wa Remera abenshi aricyo baherereyemo ari nacyo bavuga ko kibakomereye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!