Imibereho y’abaturage

Musanze: Ngo hari abatekamutwe biyitirira REG bakambura abaturage amafaranga

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu batuye mu mudugudu wa Ryampunga akagari ka Kamisave umurenge wa Remera mu karere ka Musanze babibwiye TV/Radio1 ngo bakimara kubwirwa ko nk’abatishoboye hari gahunda yo kubagezaho umuriro ku buntu bihutiye kwitegura kuwakira bashyira amatara mu nzu zabo, ndetse bageza n’ibyangombwa byabo mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG), kuri ubu ngo bakaba bamaze amezi abiri babitanze.

Hagati aho ngo ni bwo hagiye haza abantu banyuranye bababwira ko ari abakozi ba REG bakabasaba amafaranga ibihumbi bitatu y’u Rwanda kuri buri wese nk’ikiguzi cyo kumupimira intera iri hagati y’urugo rwe n’umuyoboro w’amashanyarazi, ibi ngo bakaba bamaze kubikorwa ubugirakabiri n’abantu batandukanye.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi buvuga ko abakora ibyo ari abatekamutwe kuko ngo nta mukozi w’iki kigo uba ugomba kwaka umuturage amafaranga kuri serivisi amugomba mu gihe ari mu kazi ke ahemberwa buri munsi. Eng. NZAMURAMBAHO Marcel uyobora REG ishami rya Musanze agasaba abaturage kujya bitondera abantu babasaba amafaranga mu ntoki kuko ngo n’iyo bibaye ngombwa ko hari ikiguzi umuturage ushaka umuriro asabwa amafaranga ayishyura kuri banki adatangwa mu ntoki.

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage ko uwabona umuntu wijandika mu bikorwa byo kwaka abaturage amafaranga yitwaje izina ry’iki kigo yaba umukozi wacyo cyangwa undi wese bajya bihutira kubimenyekanisha bifashishije inzira zinyuranye zirimo n’umurongo wa telephone utishyurwa “3535” kugira ngo ibikorwa nk’ibi bishobora gufatwa nk’ubwambuzi bushukana bikurikiranwe

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!