Imibereho y’abaturage

Musanze: Ngo bakeneye ibisobanuro ku muntu wabo wapfiriye mu maboko y’ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku itariki 30/11/2017 nibwo uwitwa MUDAHERANWA Celestin wari utuye mu mudugudu wa Kabushanda, akagari ka Kabilizi mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu mudugudu ashinjwa guhungabanya umutekano mu rugo rwe, nyuma yo gushyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca ngo bukeye bwaho mu masaha y’agasusuruko nibwo yatangiye gutaka mu nda bidatinze atangira kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru maze ubuyobozi bw’umurenge bwihutira guhamagaza imbangukiragutabara akigezwa ku bitaro bya Ruhengeri ahita ashiramo umwuka, nk’uko NKUNDUKUZERA Emmanuel ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gacaca urimo gukora mu mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa yabitangarije TV/Radio1.

Bamwe mu bo muryango wa nyakwigendera babwiye TV/Radio1 ko bidasobanutse kuba umuntu wabo yarajyanwe gufungwa ari muzima bugacya babwirwa ko yapfuye, ibi bigatuma bamwe bakeka ko yaba yarakubiswe inkoni zikaba arizo zamuviriyemo urupfu.

Hari kandi abavuga ko ashobora kuba yarazize indwara y’umutima cyangwa umwijima, ndetse abandi ntibabure no kwitsa amarozi cyangwa amashyari ashingiye ku buharike dore ko ngo nyakwigendera yari afite abagore babiri yabyaranye nabo kandi bose ntawe basezeranye imbere y’amategeko bigatuma bahora mu makimbirane.
Gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca bwo buvuga ko ukuri ku rupfu rwa Nyakwigendera kuzagaragazwa n’iperereza ririmo gukorwa na Police.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!