Ubuzima

Musanze: Abarwaza barara hanze.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubwo umunyamakuru wa TV/Radio1 yinjiraga mu bitaro bya Ruhengeri mu masaha y’ijoro yasanze umubare munini w’abarwaza (ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko bagera kuri 300) bicaye hanze abandi barambuye ibitenge hasi ugize amahirwe akabona aho yikinga mu ntebe akaba ariho arambika umusaya. Ubu ni ubuzima abarwaza bavuga ko butaboroheye kuko yaba imbeho y’ijoro ndetse n’umubu ngo bitaborohera ku buryo ngo abahamara iminsi hari nubwo bahakura uburwayi nk’uko babibwiye Tv/Radio1.

Iki ni kimwe mu bindi bibazo byinshi bivugwa muri ibi bitaro bya Ruhengeri, umuyobozi wabyo UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdalah yari yanze kugira icyo abibwiraho umunyamakuru kugeza ubwo ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki ya 05 Nyakanga 2018 guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney yasuraga ibi bitaro maze abarwaza bakaboneraho umwanya wo kwinigura ku bibabangamiye mu buzima bw’aha mu bitaro bavuga ko bugoye cyane.

Nyuma yo kugezwaho iki kibazo cy’abarwaza barara hanze Guverineri GATABAZI yasabye ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri ko mu gihe bidashoboka ko abarwaza bararana n’abarwayi bakwiye gushaka uburyo hakubakwa amahema hanze byibuza nubwo abarwaza barara hasi ariko ntibarare hanze mu rwego rwo kubarinda imbeho n’imvura mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye cyava mu kubakira abarwaza inzu yo kuraramo bizajyana no kuvugurura ibi bitaro n’ubundi bigararaga ko Bishaje.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwasezeranyije uyu muyobozi w’intara y’amajyaruguru ko ayo mahema agiye guhita ashakwa mu gihe cya vuba nubwo nta gihe batanze ariko bakavuga ko bikorwa muri iyi ngengo y’imari 2018/2019 yatangiranye n’ukwezi kwa karindwi

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET