Ubukungu

Musanze: Kuzamura ibiciro kw’abacuruzi b’ibirayi ntibivuze ko n’umuhinzi agomba kubizamura – Minisitiri w’ubucuruzi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yateraniye mu karere ka Musanze mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 igamije gucoca ikibazo cy’akajagari mu bucuruzi bw’ibirayi, ni ishyirwaho ry’igiciro kimwe cyagombaga gukurikizwa mu gihugu hose, biturutse ku kuba umusaruro ngo wari wabaye mwinshi ku isoko bigatuma igiciro kigwa.

Bijyanye n’uko iminsi yagiye yisunika umusaruro waje gukendera ndetse ibirayi ku isoko biba iyanga, igiciro nacyo kiratumbagira, inyungu ariko bamwe mu bahinzi baganiriye na TV/Radio1 bemeza ko yaheze mu bacuruzi gusa, kuko bo igiciro bashyiriweho bagomba kugurishaho n’ubu aricyo bagikurikiza.

Uretse abaganiriye na TV/Radio1 kandi iki cyifuzo cy’uko izamuka ry’ibiciro ku isoko rikwiye kugera no ku muhinzi ni na kimwe mu byashyikirijwe minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ari kumwe na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu nama bagiranye na bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera kuwa gatatu tariki 3 Ukwakira 2018 bahereye ku biciro bihanitse bamaze iminsi bumva ku masoko anyuranye.

Vincent MUNYESHYAKA Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano, ntahakana iby’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi ku isoko, icyakora akemeza ko bidakwiye kubera abahinzi urwitwazo ngo nabo bazamure ibiciro kuko ngo n’abacuruzi bakoze ibyo nabo bari mu makosa, kandi ngo amakosa ya bamwe adakwiye kubera abandi impamvu nabo yo kwishora mu makosa.

Agaruka ku kibazo cy’ibiciro n’izamuka ryabyo, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine MUKESHIMANA yavuze ko igenwa ry’ibiciro ritagendera ku bwinshi cyangwa ubuke bw’umusaruro uri ku isoko, ahubwo ngo hagenderwa ku cyo umuhinzi aba yarashoye; bityo rero ngo ntihakwiye kubaho izamuka mu biciro mu gihe nta kigaragaza ko n’igishoro cyahindutse.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!