Ubukungu

Musanze: Isoko rimaze imyaka irenga 60 riremera ku gasozi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubwo Tv/Radio1 yasuraga abahahira n’abakorera mu isoko rya Nyirabisekuro riherereye mu murenge wa Remera ho mu karere ka Musanze, bayitangarije ko hashize imyaka irenga 60 iri soko riharemera, gusa ngo babangamirwa n’imiterere y’aho riremera hatari imbuga ihagije ahubwo rikamera nk’iriremera mu muhanda, ikirenze kuri byo noneho ngo nk’iyo imvura iguye biba ibindi bindi kuko no kubona aho wanurira biba bitoroshye, ibi rero ngo bigateza igihombo ababa bazanyemo ibicuruzwa bimwe bikangirika kubera kunyagirwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera iri soko riherereyemo buvuga ko icyifuzo cyo kubaka iri soko cyatanzwe n’abaturage kandi kikakiranwa yombi n’ubuyobozi nabwo buhamya ko aho iri soko riherereye ariho horohereza benshi mu batuye uyu murenge n’ibindi bice kurigeramo, gusa ngo hari irindi soko ry’ahitwa Mukinga ryabanje kubakwa, bityo ngo iri rya Nyirabisekuro naryo bakaba bateganya kuryubaka mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, nk’uko SEBASHOTSI GASASIRA Jean Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabitangarije Tv/Radio1.

Gusa abaturage bo bavuga ko isezerano nk’iri ry’uko isoko ryabo rigiye kubakwa atari ubwa mbere barihabwa nyamara bagategereza ko hari icyakorwa bagaheba.

N’ubwo iri soko rya Nyirabisekuro riremera mu murenge wa Remera, si abaturage bo muri uyu murenge barirema gusa kuko usanga haniganjemo benshi baba baturutse mu turere twa Burera na Gakenke yewe no mu bindi bice by’akarere ka Musanze, bityo abarikoreramo bakavuga ko umunsi ryaba ryubatswe mu buryo bugezweho rishobora gukomera kurushaho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano