Imibereho y’abaturage

Musanze: Intege nke mu tugoroba tw’ababyeyi, Inzitizi mu kurandura amakimbirane - MIGEPROF (Video)

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu ruzinduko yagiriraga muri aka aka karere yasoje aganira n’abayobozi banyuranye bo mu ntara y’amajyaruguru, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango NYIRASAFARI Esperance yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze gushyira imbaraga mu kunoza gahunda y’imigoroba y’ababyeyi kuko ngo yasanze idahagaze neza nyamara yakabaye imwe mu nzira zabafasha guhashya amakimbirane yo mu miryango, kimwe mu bibazo bigikomeje kugaragara mu karere ka Musanze no mu ntara y’amajyaruguru muri rusange.

Ibyo biganiro byabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2018 byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze baturutse mu turere twose tugize intara y’amajyaruguru, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye byasojwe bamwe mu bayobozi basezeranye guhindura imikorere, mu buryo bari basanzwe bakoresha bahangana n’ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango nyuma yo kubona ko nta musaruro ufatika bwatangaga. Mu gihe ubundi ngo imiryango itabanye neza yatumizwaga mu nteko z’abaturage akaba ariho hacocerwa ibibazo byabo ubu noneho ngo abayobozi nibo bagiye kujya basanga iyo miryango itabanye neza mu ngo, kuko ngo aribyo babona byazatanga umusaruro.

Uretse ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yanagarutse cyane kuri gahunda y’amarerero y’abana nayo yagaragaje ko uturere dutandukanye tw’iyi ntara y’amajyaruguru tutaragera ku rwego rushimishije, asaba abayobozi batwo kubishyiramo imbaraga.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!