Ubukungu

Musanze: Imyaka 7 irashize bategereje ingurane z’ahanyujijwe amashanyarazi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko aba baturage bo mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze babivuga, ngo ubwo mu 2011 hanyuzwaga umuyoboro w’amashanyarazi uhuriweho n’imirenge ya Shingiro na Musanze, ibiti byose byari mu muhora w’uwo muyoboro byaratemwe ndetse n’imyaka y’abaturage irahangirikira, basezeranywa kuzahabwa ingurane kuri iyo myaka yabo ndetse n’ibiti byatemwe nyamara ngo kugeza aya magingo amaso yaheze mu kirere ari nako badahwema gusabwa gufunguza amakonti bakabikora ariko ayo mafaranga ntashyirweho.

Ubuyobozi bw’ishami rya Musanze ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) buvuga ko bwari buzi ko abaturage bose bamaze kwishyurwa ku buryo ngo uwaba afite ikibazo yagana ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukabimufashamo kigakurikiranwa, nk’uko NZAMURAMBAHO Marcel uriyobora yabibwiye TV/Radio1.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze bo ariko ngo ikibazo cy’aba baturage barakizi; aho umunyamabanga nshingwabikorwa wawo NYIRAMAHORO Adelaide aganira na TV/Radio1 yavuze ko cyaturutse ku mpapuro z’abo baturage zaburiye muri REG bigasaba ko bongera kubabarurira bundi bushya, ku buryo bo nk’umurenge ngo ibyo basabwaga bamaze kubitunganya, ari naho ahera yizeza abo baturage ko amafaranga yabo bazayabona bidatinze.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!