Imibereho y’abaturage

Musanze: Ifunguro ry’abanyeshuri 400 ritekerwa hanze

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku rwunge rw’amashuri rwa Muko ruherereye mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, abanyeshuri biga kuri iri shuri babwiye TV/Radio1 ko uretse kuba badafite aho barira habugenewe bituma ifunguro barifatira mu mashuri bigiramo, ibi kandi bikanajyana no kutagira aho babika amasahani baba baririyeho nayo bakayabikana n’amakayi mu ntebe zo mu ishuri, ngo ikibateye impungenge cyane ni uko ibiryo barya bitekerwa hanze kuko iri shuri nta gikoni rifite.

Izi mpungenge kandi zongera kugaragazwa n’ababyeyi barerera kuri iryo shuri nabo bakemanga ubushobozi bw’aya mashyiga ateye hanze uburyo ashobora guhisha ifunguro ry’abanyeshuri 400 bemerewe gufatira ifunguro ku ishuri, aha bakibaza nk’iyo imvura iguye bitarashya uko bigenda. Umwe muri abo babyeyi waganiriye na TV/Radio1 ashingiye ku kibazo cyabaye muri icyo kigo tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo abana barenga 100 bajyanwaga kwa muganga nyuma yo kugaragaza ko bataguwe neza n’ifunguro bafatiye aho ku ishuri, asaba inzego bireba kwihutira gushakira umuti iki kibazo mu maguru mashya.

Umuyobozi w’iryo shuri NIYIBIZI Emmanuel avuga ko ishuri ridafite ubushobozi bwo kwiyubakira, icyakora ngo ikiri mu bushobozi bwabo bagiye no kwihutira gushyira mu bikorwa ni ugufasha abanyeshuri kubona aho babika ibikoresho bifashisha mu gufata ifunguro mu gihe bagitegereje kubakirwa igikoni n’aho abana bazajya bafatira ifunguro.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze budatangaza igihe ntarengwa bwifuza ko iki kibazo cyaba cyakemutse, nabwo bwemeza ko ari ikibazo giteye inkeke koko bagomba gushakira igisubizo ku bufatanye n’ababyeyi mu buryo bwihuse, nk’uko UWAMARIYA Marie Claire umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabibwiye TV/Radio1.

Bitewe n’ubuto bw’igikoni iri shuli rya Muko ririmo kwifashisha mu gutekera abanyeshuri, imboga gusa ni zo zitekerwa mu nzu naho ibindi nk’umuceri n’akawunga byo bigatekerwa hanze, ku mashyiga nayo umuntu ashobora gukemanga ubushobozi bwayo mu guhisha ibiryo by’abantu 400.

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize ni bwo abanyeshuri barenga 100 bo kuri iri shuri bajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugaragaza ko bataguwe neza n’ifunguro bari bafatiye ku ishuri bamwe banavugaga batabiciye ku ruhande ko akawunga bari bariye katari gahiye.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano