Ubukungu

Musanze: Ibirayi byahagurukije Minisiteri eshatu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’ibibazo binyuranye bikubiye mu nkuru zitandukanye TV/Radio1 byagiye bibagezaho mu minsi ishize aho abahinzi b’ibirayi bakomeje gutaka igihombo ku musaruro wabo, igihombo ahanini usanga gihemberwa n’amanyanga ashinjwa abacuruzi babyo uhereye ku ikusanyirizo kuzagera ku isoko abateka babihahiraho.
Mu gihe ababikura ku ikusanyirizo babigeza ku babicuruza bakunze kwiregura bavuga ko impamvu yo kunama ku bahinzi ari uko nabo abo babigemurira babaga bamanuye, mu nama idasanzwe yayobowe na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ari kumwe na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’uw’ubutegetsi bw’igihugu ikitabirwa n’abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibirayi uhereye ku muhinzi kugera no ku bacuruzi nyir’izina.
Bamwe mu bacuruzi ubwabo beruye ku mugaragaro ko intege nke z’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze n’imikorere idahwitse y’amakusanyirizo ari byo bibaha icyuho cyo gutwara ibiciro mu biganza byabo batitaye ku gihombo cy’uwabihinze. Aho bemeza ko bafite ububasha bwo kugena igiciro bashaka bitewe n’uko baramutse.
Nyuma y’impaka ndende mu nama yamaze amasaha agera kuri atandatu impande zombi zitanga ibitekerezo ku cyakorwa ngo inyungu z’ibirayi ntizihere mu babicuruza gusa uwabihinze aririra mu myotsi, haje gufatwa umwanzuro ko amakusanyirizo yose agomba kwegurirwa abahinzi ubwabo, hananzurwa kandi ko hagiye kujyaho igiciro kimwe kizajya kimara igihembwe cyose cy’ihinga, iki kandi kigakurikizwa hose mu gihugu.
N’ubwo iyi myanzuro yafashwe ariko siko yahise itangira gukurikizwa ngo kuko igomba kubanza kunonosorwa neza umunsi izatangazwa ku mugaragaro ikabona guhita itangira gukurikizwa.
Mu biciro biteganyijwe kugirwa ntakuka mu minsi ya vuba ngo igiciro cy’ibirayi bya Kinigi ntikigomba kuba munsi y’amafaranga 165 ku muturage, 177 ku ikusanyirizo, 190 ku mucuruzi n’amafarnga 215 ku isoko.
Ku bindi ho ngo igiciro ku muhinzi ntikigomba kujya munsi y’135 ku muhinzi, 147 ku ikusanyirizo, 160 ku mucuruzi, 175 ku isoko.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET