Imibereho y’abaturage

Musanze: Hari abaturage bararukiye isooko ivubura amazi abira.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gishanga cy’akagezi ka Mpenge, hagati y’akagari ka Mpenge n’aka Cyabararika twombi two mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze ni ho hari iyi soko ivubura amazi adasanzwe, abaturiye aya mazi bemeza ko adasanzwe kuko ngo ahora abira nk’amazi ari ku ziko, ibintu benshi bavuga ko batazi impamvu yabyo uretse ko hari abakeka ko byaba biterwa n’umunyu w’igikukuri ushobora kuba uri munsi abandi bagatekereza ko ngo hashobora kuba harimo peteroli.

Uretse ibivugwa n’abaturage, n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza buvuga ko hatazwi neza impamvu itera ayo mazi kugaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’amazi asanzwe, aho ngo bikekwa nanone ko byaba bifitanye isano no kuba aka ari agace kegereye ibirunga, nyamara ibyo ntibibuza abayaturiye ndetse n’abaturuka ahandi kuza kuyanywa ku bwinshi ngo kuko uretse no kuba bamwe bayafata nk’umuti, ngo aya mazi agira n’uburyohe budasanzwe kuko yumvikanamo agashari k’inzoga ku bakunda agahiye.

Iyi myumvire bigaragara ko yasakaye muri benshi, yaba abaturiye iri riba ndetse n’ab’ahandi ngo ikomoka ku bakurambere bagiye bayikongeza ababakomokaho ku buryo kuri ubu hari abavuga ko nta yandi mazi bashobora kunywa, kabone nubwo bamaze kugezwaho amazi meza nyamara bakayasiga bakaza kuvoma aya bavoma badashye hasi ku buryo umuntu atabura gukemanga ubuziranenge bwayo. Gusa abo Tv/Radio1 yasanze bayanywa bahamya neza ko ayo mazi ngo nta bwandu na mba buyarangwaho.

Icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza mu ijwi rya KAMANZI Jean Bosco ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bukavuga ko bidakwiye ko abaturage bakomeza kunywa ayo mazi mu gihe nta bushakashatsi burayakorwaho, ngo hamenyekane impamvu nyakuri iyagaragaza nk’adasanzwe ngo habe hanagaragazwa koko niba arimo umuti nk’uko hari ababyizera batyo.

Kimwe mu byazamuye imyumvire idasanzwe kuri aya mazi ni inyandiko imaze imyaka irenga ijana ishyizwe kuri iyi sooko nyuma yo kuyubakira, ukurikije amagambo yanditseho bigaragara ko iyi soko bayubakiye mu rwego rwo kwibuka no kwibutsa abantu ko uwitwaga Adolphe-Frédéric wa Mecklembourg wari igikomangoma cy’u Budage, yahanyweye amazi muri Nzeri 1907 ubwo yari mu bushakashatsi yakoreye muri Afurika yo hagati kuva mu 1907 kugeza mu 1908, icyakora bikaba bitazwi niba amazi yahanywereye na yo yari ameze nk’ahagaragara ubu, cyangwa niba amazi y’iyi sooko yaraje guhinduka nyuma.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!