Uburezi

Musanze: Hari ababyeyi batarohereza abana ku ishuri kubera ubukene.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku itariki 22 Mutarama uyu mwaka ni bwo umwaka w’amashuli ku banyeshuli bo mu mashuli abanza n’ayisumbuye watangiye, birumvikana ko abagezeyo amasomo bayageze kure, nyamara hari abandi bakicaye iwabokugeza ubu. N’ubwo impamvu ari nyinshi zishobora kubuza umwana kugerera ku ishuli igihe, ababyeyi bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze batarohereza abana ku ishuli babwiye TV/Radio1 ko impamvu nyamukuru yababereye imbogamizi ari amafaranga basabwa, arimo ay’agahimbazamushyi, ayo kurya n’andi kuri bo bavuga ko nayo atari make ngo utarayabona ntiyirirwa atekereza kohereza umwana ku ishuli kuko n’ubundi atakwakirwa.

Aba babyeyi bagaragaza impungenge batewe no kuba biri kuviramo abana babo gucikiriza amashuri kandi ariho bateze ahazaza habo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange aba babyeyi batuyemo buvuga ko ikibazo bo babonyemo ari uko hari ababyeyi bataragirira icyizere amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bakifuza ko byanze bikunze abana babo bagomba kwiga mu mashuri biga babayo kandi ubushobozi bwo kubarihira batabufite, hagati aho ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko bugiye gukora ubugenzuzi mu midugudu ngo hamenyekane abana batarabasha kujya ku ishuri n’impamvu yabyo bityo babone kureba uko bafashwa nk’uko UWAMARIYA Marie Claire umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza yabitanagarije TV/Radio1.

Aba babyeyi bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze baravuga ko abana babo batarimo kwakirwa ku mashuri kubera ikibazo cyo kutabona amafaranga basabwa arimo n’agahimbazamusyi mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri ministeri y’uburezi yongeye kwihanangiriza ibigo by’amashuli kutirukanira abana agahimbazamusyi n’ubwo katabujijwe ariko nanone ngo si itegeko ahubwo n’ubwumvikane hagati y’amashuri n’ababyeyi, nyamara bamwe mu babyeyi bo bagakomeza kukagaragaza nk’umutwaro ubaremereye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano