Imibereho y’abaturage

Musanze: Basezeranyijwe inka bubaka ibiraro none amaso yaheze mu kirere

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bagera kuri 87 bo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze ni bo bari bategujwe guhabwa inka mu mushinga w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, bamwe mu bari bashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa izo nka babwiye TV/Radio1 ko ubwo uyu mushinga wahageraga mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 ngo babwirwaga ko nta cyumweru gishira inka batazibonye, ibi byabasabaga gushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro ibareba, ibyatumye bamwe binabasaba kuguza nyamara ngo n’ubu amezi ashize ari umunani batarabona izo nka.

Kuba ngo ubwatsi bari bateye bamwe butangiye kubapfira ubusa nicyo gituma barushaho kwifuza ko itangwa ry’izo nka ryakwihutishwa, mu gihe bo ngo batazi n’icyabuze ngo izo nka zibashe kubagereraho igihe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko buvuga ko na bwo budahwema gukurikirana ikibazo cy’aba baturage, bakabwirwa ko idindira ry’uyu mushinga ryatewe n’uko umushinga wifuzaga gutanga inka zihaka, hatanzwe isoko ntibabasha guhita bazibona, icyakora ngo ntibazarenga mu kwa 11 izo nka zitaragera ku baturage kuko ubu ngo zamaze kuboneka aho zabaye zijyanwe mu nzuri za Gishwati kugirango zibanze zibangurirwe zizahabwe abaturage zihaka, nk’uko MUKASINE Helene uyobora uyu murenge yabibwiye TV/Radio1.

Uretse abaturage bavuga ko kuba inka basezeranyijwe zaratinze kubageraho bituma ubwatsi bateye burimo kubapfira ubusa, ubuyobozi bw’umurenge wa Muko nabwo buvuga ko idindira ry’uyu mushinga ritabuze no kugira ingaruka ku mihigo y’uyu murenge y’umwaka ushize wa 2017/2018, ngo kuko bari biteze ko izo nka zagombaga kuba zarageze ku baturage byibuze mu kwezi kwa gatatu kandi uyu ngo wari umwe mu mihigo uyu murenge usangiye n’abafatanyabikorwa utareshejwe

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!