Imibereho y’abaturage

Musanze: Baribaza irengero ry’inka bemerewe n’akarere nyuma yo kubyara abana 3.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

DUSENGIMANA Jean de Dieu na MANIRAKIZA Patrisiya ni umugabo n’umugore batuye mu mudugudu wa Ryampunga mu kagari ka Kamisave umurenge wa Remera ho mu karere ka Musanze bamaze kubyarana gatatu ari nabwo ku rubyaro rwa gatatu bahise bibaruka impanga z’abana batatu mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, kuba ngo basanzwe babarirwa mu batishoboye nibyo bibahangayikishije ku mibereho y’abana babo bavuga ko kuri ubu badashobora kubabonera n’amata.

Bakimara kubyara ngo hateranye inama rusange igamije kubaremera abaturage batandukanye baritanga bahereye ku biribwa n’imyambaro y’abana, icyakora ngo bamwe bimera nko kwifotoza gusa ubufasha babemereye burangirira mu magambo yavugiwe aho, abo barimo n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwabemereye inka nyamara n’ubu bakaba batazi aho yaheze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko hari impamvu nyinshi zatuma umuntu adasohoza icyo yiyemeje harimo no kuba icyo yemeye bushobora gucya atagifitiye ubushobozi bigatuma yisubiraho ari nacyo gishobora kuba cyarabaye ku bagiye bemerera uyu muryango ubufasha icyakora ngo kuri bo byo siko byagenze ahubwo inka bemereye uyu muryango baracyayishakisha ku buryo aho izabonekera bazahita bayiwushyikiriza nk’uko UWAMARIYA Marie Claire Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho y’abaturage ari nawe n’ubundi wasezeranye iyo nka abivuga.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!