Imibereho y’abaturage

Musanze: Bamaze imyaka itanu bavoma ibirohwa kubera ubuyobozi bwatinye abajura.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye mu kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi ho mu karere ka Musanze, baravuga ko kuri ubu bahanganye n’ikibazo cyo kutagira amazi meza aho ubu ngo basigaye bavoma ibirohwa mu bishanga nyamara barigeze amavomo agezweho akaza kwangizwa n’abubakaga ishuli rya Musanze Polytechnic nk’uko babibwiye Tv na Radio one.
Bavuga kandi ko n’andi mavomo akurura amazi mu butaka azwi nka "Nayikondo" bahawe nyuma y’uko aya asanzwe yangiritse nayo atamaze kabiri, uretse ko naho rikiri bakemanga ubuziranenge bw’amazi yaryo bavuga ko arutwa n’ayo badaha mu bidendezi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi buvuga ko kuba ayo mavomo ya Nayikondo yarapfuye ntasanwe ari uko habuze inzobere zizi kuyakora, naho ku mavomo asanzwe abaturage bavuga ko yangijwe n’abubakaga ishuri rya Musanze polytechnic byo ngo sibyo kuko intandaro yabaye kwibwa kw’amatiyo yari mu gace kadatuwe ari nacyo cyatumye atarasimbuzwa kugeza ubu mu rwengo rwo gutinya ko yakongera akibwa nk’uko MUKANTABANA Bellancile ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge ari nawe urimo gukora mu mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa uri muri konji yabibwiye TV na Radio one.
Abaturage bifuza ko inzego bireba zagira icyo zikora kuri iki kibazo bidatinze ngo kuko igihe kibaye kirekire bahanganye n’ibibazo byo gukoresha amazi mabi birimo n’indwara zituruka ku mwanda nyamara inzego z’ibanze zidasiba kubasezeranya ko ikibazo cyabo kiri hafi gukemuka

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!