Ubukungu

Musanze: Bamaze imyaka irenga itanu batarahabwa indishyi y’ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko aba baturage bo mu murenge wa Remera babibwiye TV/Radio1, ngo iyubakwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi uturuka mu murenge wa Remera werekeza mu murenge wa Gashaki yombi yo mu karere ka Musanze, ryakozwe mu 2011 na 2012 ryabangirije imyaka yari mu mirima iri mu muhora w’uwo muyoboro basezeranywa kuzahabwa indishyi nyamara n’ubu ngo imyaka ishize isaga itanu amaso yaraheze mu kirere.

Aba baturage kandi bavuga ko barambiwe impapuro birirwa basinyishwa babwirwa ko ibyo basinye mbere ngo byapfuye ibi nabyo bitabura kubatwara amafaranga bafotoza banasiragira mu ngendo za hato na hato.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) kivuga ko nta mpamvu ihari yatuma impapuro z’umuturage zipfa ku buryo ngo ababwiwe ibyo bakwiye kwegera iki kigo kigasuzuma ikibazo cyabo. Naho ku byo kuba batarishyurwa byo ngo iki kigo kigiye gukorana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera basuzume ikibazo cya buri wese bamenye impamvu yatumye atishyurwa mu gihe abandi bayabonye nk’uko NZAMURAMBAHO Marcel uyobora REG ishami rya Musanze yabibwiye TV/Radio1.

N’ubwo uyu muyobozi w’ishami rya Musanze ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi avuga ko ntacyo azi ku byangombwa by’abaturage byabuze bagatumwa ibindi, ubuyobozi bw’umurenge wa Remera bwo buvuga ko byabayeho rimwe ariko nabwo ngo bitabaye kuri bose kandi ubu ngo byamaze gutungana ku buryo uruhare rusigaye ari urwa REG igomba kwishyura abaturage.

Ubuyobozi bwa REG buvuga ko impamvu ikunze gutuma bamwe batabonera amafaranga igihe ari ugutanga ibyangombwa bituzuye; uretse ko ngo hari n’abakomeza kuvuga ko batarishyurwa kandi amafaranga yarashyizwe ku makonti (Compte) yabo ntibabimenye

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET