Imibereho y’abaturage

Musanze: Bamaze imyaka 4 badahabwa umuriro baguze.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni abaturage bo mu mudugudu wa Nyarubuye uherereye mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Nyange ho mu karere ka Musanze babwiye TV/Radio1 ko hashize imyaka ine batanze imisanzu ngo babashe kwizanira umuriro w’amashanyarazi, aho ngo buri muturage yagiye atanga amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) bakabasha gukusanya agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (1 250 000 Frw), yagombaga kunganirwa n’amafaranga yo muri gahunda y’ubudehe.

Kugeza ubu ariko baribaza impamvu umudugudu wabo ukomeje guhezwa hagati batagezwaho umuriro w’amashanyarazi nyamara abaturanyi babo mu tundi duce bo ngo baramaze kuwugezwaho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange buvuga ko amafaranga yari yatanzwe n’abaturage yaje kuba make ari nayo mpamvu icyari kigambiriwe bayatanga kitagezweho, gusa ngo kuba uyu murenge ari umwe mu mirenge ituriye parike y’ibirunga ngo niyo mahirwe n’abatuye uyu mudugudu wa Nyarubuye bagiye kuboneraho kugezwaho umuriro w’amashanyarazi binyuze mu gusangizwa inyungu zivuye mu bukerarugendo bukorerwa mu gace batuyemo nk’uko ibwiriza rya perezida wa Repubulika ribiteganya.

NSENGIYUMVA Telesphore uyobora uyu murenge wa Nyange aganira na TV/Radio1 yijeje abo baturage ko bitarenze uyu mwaka wa 2018 bazaba bagejejweho umuriro.

Kimwe n’ahandi hari umuriro w’amashanyarazi usanga ibikorwa by’iterambere birushaho kwiyongera, abatuye uyu mudugudu wa Nyarubuye wo mu kagari ka Kabeza kamwe muri dutanu tugize umurenge Nyange mu karere ka Musanze bavuga ko umunsi bazaba bagejejweho umuriro w’amashanyarazi hari kinini bizabungura mu mibereho yabo, cyane cyane mu guhanga imirimo mishya no kurushaho kunoza iyo bari basanzwe bakora.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!