Ubukungu

Musanze: Amakimbirane ashingiye kuri EBM yagabanyijemo abanyamuryango ba KOTUM

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Koperative Tuzamurane-Mpenge (KOTUM) ni koperative ikora ubucuruzi bw’imbaho n’amakara mu karere ka Musanze, abanyamuryango bayo baravuga ko umwuka utari mwiza bitewe n’amakimbirane akomeje kuzamuka hagati yabo biturutse ku mwenda (ideni) munini w’imisoro iyi koperative yishyuzwa.

Bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative bemeza ko inyerezwa ry’iyo misoro irenga miliyoni mirongo itatu z’amafaranga y’u Rwanda riri ku mutwe w’uwari perezida wayo NKUNDIMANA Jackson wafashe akamashini ka koperative gatanga inyemezabwishyu (EBM) akakajyana mu bikorwa bye bwite bigatuma koperative ibarwaho umusoro munini kandi ngo udaturutse mu bikorwa byayo mu by’ukuri.

Iki ni ikibazo cyaje kugezwa imbere y’ubutabera, abanyamuryango ba koperative “KOTUM” barega NKUNDIMANA Jackson wahoze ayobora koperative yabo imikoreshereze mibi y’umutungo wa koperative. Icyakora bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative bakavuga ko batunguwe no kubona agizwe umwere nyamara ngo asa n’uwafatiwe mu cyuho kuko ako kamashini (EBM) yagafatanwe yarakajyanye kugakoreshereza i Kigali mu gihe ubusanzwe icyicaro cy’iyi koperative kiri i Musanze.

Uku kugirwa umwere n’ubutabera k’uwari perezida w’iyi koperative nibyo byazamuye umwuka mubi muri koperative aho yahise icikamo ibice bibiri, bamwe bakaguma ku ruhande rw’uwari perezida wakuwe ku buyobozi ashinjwa gukoresha nabi umutungo wa koperative dore ko ngo muri iyi koperative haniganjemo abo mu muryango we; abandi bakajya ku ruhande rwa komite nshya yifuza impinduka abakoresheje nabi umutungo wa koperative bakabiryozwa.

Mu gushimangira umwuka mubi uri muri iyi koperative bamwe mu banyamuryango wayo babwiye TV1 na Radio1 ko hari ubwo hatumizwa inama rusange y’abanyamuryango, abo ku ruhande rw’uwahoze ari perezida aho kuyitabira nabo bagategura iyabo, baba banayijemo bakarangwa no kurwanya ibitekerezo byose biyitangirwamo mu rwego rwo guca intege komite nshya ku buryo bamwe banatangiye kugira impungenge ko koperative yabo yaba igiye gusenyuka.

Ni mu gihe NKUNDIMANA Jackson wahoze ari perezida w’iyo koperative ari nawe warezwe gukoresha nabi umutungo wa koperative ariko akagirwa umwere ashinja komite nshya kumugendaho ngo kuko no kuba yaravanwe ku buyobozi bwa koperative ari akagambane kabo, bityo ngo no kuba bakomeje gushinja abamushyigikiye kuzana umwuka mubi muri koperative atari byo ngo kuko nabo bifuza icyateza imbere koperative yabo.

Aganira na TV/Radio1 kuri iki kibazo, HABIYAREMYE Daniel ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu murenge wa Muhoza yavuze ko ibibazo biri muri iyi koperative babizi, nawe agashimangira ko kuba muri iyi koperative harimo umubare munini w’abafitanye isano ya hafi n’uwari perezida wayo ari nawe bamwe bashinja kunyereza imisoro barimo kwishyuzwa ngo ari kimwe mu bituma hataburamo amakimbirane.

Uyu muyobozi ariko akavuga ko bagiye gukomeza kuba hafi iyi koperative bayigira inama kuko nubwo bamwe mu banyamuryango bayo bagitsimbaraye, ariko imyanzuro y’urukiko yo yagaragaje ko uwo bakekagaho kubateza igihombo ari umwere, bityo ngo bakaba bagiye gushaka uko bahosha uwo mwuka mubi mu gihe bagitegereje kureba niba ubujurire batanze hari icyo bwazabafasha

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET