Imibereho y’abaturage

Musanze: Abanyeshuli 120 bajyanwe kwa muganga kubera ifunguro bafatiye ku ishuri

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri ibiteganya, abanyeshuri n’ubwo biga bataha iwabo baba bagomba gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri. Ibi ni nako bimeze ku banyeshuri 770 biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri ku rwunge rw’amashuri rwa Muko ruherereye mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018 ubwo abanyeshuri bo kuri iri shuri bari bamaze gufata ifunguro uko bisanzwe, ngo bamwe muri bo batangiye kuribwa mu nda ari nabwo ku ikubitiro abagera ku icumi aribo bahise bagaragariza ubuyobozi bw’ishuli iki ikibazo, icyakora bamwe muri abo banyeshuri baganiriye na TV/Radio1 bavuga ko abavuze iki kibazo batahawe agaciro ahubwo bamwe muri bo bagakubitwa ngo ni ibyo bari kwigirisha, icyakora ngo ubuyobozi bw’ishuri bwabona umubare w’abataka ukomeje kwiyongera aribwo bahise batabaza maze abo bana bakajyanwa kwa muganga.

Abanyeshuli baguwe nabi n’iri funguro babwiye TV/Radio1 ko icyo bakeka cyaba cyabiteye ari uko ifunguro ryari riteguye nabi kuko ngo imboga rwatsi zizwi nk’inyabutongo bari bagaburiwe ari ubwa mbere bari bazitekewe kandi ngo zikaba zari ziteguranye isuku nke ku buryo amazi yari azirimo (amamininwa) yari umukara. Bongeraho kandi ko na kawunga nayo itari ihiye ndetse imeze nk’iyatemye.

Icyakora ubuyobozi bw’iri shuri bushingiye ko ibizamini byakorewe abajyanwe kwa muganga bitagaragaza ko abo bana baba bariye ibiryo byahumanyijwe cyangwa byanduye, bukeka ko bishoboka ko byaba ari n’uburiganya bwateguwe n’ababyeyi bashaka kurwanya gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo bukavuga hataramenyekana icyateje ubwo burwayi bwafashe abanyeshuri bagera ku 120, icyakora ngo icyo bakeka cyane n’isuku nke nk’uko UWAMARIYA Marie Claire umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangarije TV/Radio1.

Uru rwunge rw’amashuri rwa Muko rufite abanyeshuri bagera kuri 770 biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri, ariko abarimo gufatira ifunguro ku ishuli ni abagera kuri 400, abagera ku 120 muri bo nibo bajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugaragaza ko bataguwe neza n’ifunguro bafatiye ku ishuri, icyakora ngo aba bose bakaba bamaze gusezererwa, n’ubwo bamwe muri bo bakigaragaza ibimenyetso ko ubu burwayi bukibarimo, ni mugihe igenzura rigikomeje ngo hamenyekane intandaro y’iki kibazo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!