Imibereho y’abaturage

Musanze: Abakirisitu b’itorero CEER barashinjanya Uburozi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni amakuru yatangiye gusakara mu rukerera rwo kuwa kane tariki ya 22 Werurwe 2018 nyuma y’urupfu rwa Nduwamungu John w’imyaka 54 y’amavuko wari umudiyakoni mu rusengero ruherereye mu kagari ka Burububa umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze rw’itorero ry’ubuhanuzi rya CEER (Communauté des Eglises Evangéliques Au Rwanda) rwaje nyuma y’iminsi itatu gusa n’umukazana we nawe bari basangiye umurimo w’ubudiyakoni nawe apfuye urw’amarabira, abo mu muryango ndetse n’abo basenganaga batabiciye ku ruhande babwiye TV/Radio1 ko abihishe inyuma y’izo mpfu zombi ari abo basenganaga barimo n’abo uwo mubyeyi wapfuye mbere yari amaze iminsi ahanuye ko bafite umugambi wo gucamo itorero ibice bagamije gufata ubuyobozi bwaryo.

Aba baturage bavuga ko icyo bashingiraho bavuga ko aba bantu bapfuye bishwe n’uburozi bamwe banita amahembe ngo ari uko mbere y’uko Nduwamungu apfira mu maboko y’abanyamasengesho bari bamuraranye habanje kumvikana ijwi risa n’iry’umwe mu bo basengana rivuga ko na we bagiye kumutwara, ibyahise bica igikuba muri abo banyamasengesho bigakomereza no mu bandi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve buvuga ko ibi by’amahembe bivugwa n’abaturage nta kuri kwabyo bahamya, icyakora ngo polisi yatangiye iperereza ngo hamenyekano intandaro y’izo mfu z’amayobobera zibasiye bamwe mu bagize iryo torero nk’uko NTEZIRYAYO Emmanuel umunyabanga nshuingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve yabibwiye TV/Radio1

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru batatu ni bo bari bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’uko bamwe mu bakirisitu bo muri urwo rusengero ndetse n’abo mu muryango wa ba nyakwigendera bari batangiye kugira abo bakubita, ni mu gihe abandi bakomezaga kugaragaza ubwoba n’impungenge ko isaha n’isaha hashobora kugira undi upfa. Icyakora inzego z’ubuyobozi zabaye zifunze by’agateganyo uru rusengero mu gihe ibi bibazo bigikurikiranwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!