Imyidagaduro

USA: Mu ndirimbo yise ’’I admit’’ R Kelly ahishura ko atazi gusoma.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu ndirimbo nshya uyu muhanzi aherutse gushyira ahagaragara yise ’’ I admit’’ ahishura byinshi ku buzima bwe bwite ndetse akanagira byinshi atangaza ku bimaze iminsi bimuvugwaho byo gushimuta no guhohotera abakobwa b’abangavu.

Yiyemerera ko yakoze amakosa meshi mu buzima bwe amwe muri yo harimo no kutiga nkaho avuga ko atazi gutondekanya inyuguti, ibyo mu cyongereza bita ’’spelling’’ ndetse ko yigeze kunanirwa gusoma ijambo yari yandikiwe ubwo yahabwaga igihembo cyizwi nka grammy award.

Yemera ko afite impano ariko afite n’umuvumo kuko atajya yinjira mu nsengero kandi ko amafaranga yose yakoreye ayaguramo inzoga ndetse agasambanya abakobwa kugira ngo yishimishe gusa ibintu azi neza ko bibabaza nyina.

Muri iyi ndirimbo Kelly ahishura ikiganiro cyari cyaragizwe ibanga yagiranye n’umunyamakuru wendy William, asobanura ko muri icyo kiganiro yabwije ukuri kwe kose uyu munyamakuru, mu bibazo yabajijwe harimo iby’ubukwe yakoranye na Aaliyah kandi Atari yujuje imyaka y’ubukure undi amusobanurira ko rwari urukundo naho ku bijyanye n’amashusho yo mu 2008 yagaragazaga umwana uri mukigero cy’imyaka 14 asambanywa n’uyu muhanzi asobanura ko nubwo yasabwe kenshi n’abamwunganira mu mategeko kutagira icyo abivugaho mu itangazamakuru ngo ayo mashusho yari amahimbano. Ikindi yamutangarije n’uko yasinye amasezerano yo kugurisha ibihangano bye atabizi kubera kutamenya gusoma none ngo ubu atunzwe no gukora ibitaramo gusa

Anahishura ko ubwo yari afite imyaka 14 yahohotewe ubwo umwe mubagize umuryago we yamutwaraga ubumanzi bwe ibintu we yemeza ko atakorera abana b’abakobwa ashinjwa kuko nawe yabinyuzemo ariko uyu muhanzi akomeza agira inama ababyeyi kutamwegereza abana babo bitwaza ko ntacyo bitwaye ngo kuko iyo bitagenze nkuko baba babishaka aribwo biteza ikibazo (aha yashakaga kuvuga ko hari bamwe mu babyeyi bamuteza abana babo kugira ngo abahe amafaranga)

Muri iyi ndirimbo ifite iminota 19 hari aho Kelly yumvikana yibasira stevi Harvey (ufite ikiganiro gikunzwe kimwitirirwa ndetse anazwi cyane nk’umusangiza w’amagambo) na john legend (umuhanzi uririmba injyana ya r&b) ko atiyumvisha uburyo aba bagabo bose b’abirabura baba bashishikajwe cyane no gusubiza ku isuka umwirabura mugenzi wabo kandi bazi neza imvune abirabura bo muri Amerika banyuramo kugira ngo bamamare.
akomeza agira ati ‘’nubwo nzi ko imyuka mibi impugiyeho mfite abantu bampora iruhande kandi nzakomeza gukora umuziki kugeza nitabye Imana.

Si aba gusa dore ko yibasira n’imbuga zo kuri internet, televiziyo n’amaradio byahagaritse gucuruza no gusakaza ibihangano bye bimushinja ibyo we yita ibinyoma kuko nta rukiko rwari rwamuhamya ibyo byaha.

Nubwo ngo afite abamwunganira mu mategeko barenga 23 n’abashinzwe kurengera inyungu ze bari hagati ya 3 cyangwa 4 akomeza ashimangira ko impanvu yahisemo gukora iyi ndirimbo ari ukugira ngo akoreshe ijwi rye kuko ari ryo ryonyine ryamurengera abwiza ukuri abantu kugira ngo hatazagira undi ubimuvugira mu buryo adashaka.

Asoza yibutsa abantu ko adateze guhagarika kuririmba kandi ko amaze imyaka isaga 31 aserukira igihugu cye.

ibi bije nyuma yaho bamwe mu bakobwa ndetse n’abagore bitangarije bo ubwabo ko bari barashimuswe n’uyu muhanzi aho yabakoreshaga imibonano mpuzabitsina y’agahato aho hanatangijwe ubukangurambaga bwiswe #muteRkelly bishatse kuvuga gucecekesha Kelly bugamije guhagarika no gukwirakwiza ibihangano bya R Kelly mu rwego rwo kugaragaza uburemere bw’ihohotera uyu muhanzi akorera abakobwa b’abangavu.

Robert Sylvester Kelly yavutse Tariki ya 8 Mutarama mu w’1967 avukira mu mujyi wa Chicago ho muri leta zunze ubumwe za Amerika, afite abana b’abahungu babiri n’umukobwa umwe, yashakanye na Andrea Lee (1996–2009) ndetse na Aaliyah (1994–1995).Yatangiye kuririmba mu mpera z’umwaka w’1980 ariko aza kumenyekana cyane mu w’ 1992 ubwo yaririmbaga mu itsinda ryari rizwi nka Public Announcement.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET