Umutekano

Muhanga: Uwataburuye umurambo w’umusaza yakatiwe gufungwa imyaka 5.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 09 2018 , urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye uwitwa NDAHIMANA Protogene igifungo cy’imyaka itanu azira gutaburura umurambo wa Madegede akanawuca bimwe mu bice byawo bikorewe mu karere ka Kamonyi.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 4 kw’uyu mwaka wa 2018, aho umuryango w’umusaza MADEGEDE Alexandre washyiraga mu majwi NDAHIMANA Protogene ko yataburuye umurambo w’uwo musaza Madegede Alexandre akawukata bimwe mu bice byari biwugize.

Nyuma y’iyi nkuru ,ubushinjacyaha bwareze uyu Ndahimana Protogene mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Nyuma yo guha ikirego agaciro no gutangira kuburanisha urubanza mu mizi, ubushinjacyaha bwaregagamo Ngendahimana Protogene utuye mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, bumushinja gutaburura umurambo wa Madegede akanawuca bimwe mu bice byawo, kuri uyu wa kane urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko icyaha Ndahimana Protegene aregwa kimuhama, rumukatira igihano cy’ igufungo cy’ imyaka 5 ariko asonerwa amagarama y’urubanza kuko afunze.

Muri uru rubanza ,umucamanza yisunze ingingo ya 180 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa se uwuca umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rukaba rwahaye impande zombi igihe kingana n’ ukwezi cyo kuba zajuriye mu gihe hari urwaba rutishimiye imikirize n’imyanzuro y’ uru rubanza.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!